Ejo kuwa 20 Nzeri 2023, nibwo Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, azageza ijambo ku bitabiriye inama rusange y’Umuyango w’Abibumbye(ONU) iri guteranira i New York muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya 78.
Abamaze igihe bakurikiranira hafi imbwirwaruhame za Perezida Felix Tshisekedi mu myaka hafi ibiri ishize, bavuga ko mu ijambo rye ateganya kuvugira mu nama rusange ya ONU , hatazaburamo gushinja u Rwanda ibirego birimo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC no gutera inkunga Umutwe wa M23, ugizwe n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.
Perezida Tshisekedi kandi , ngo yitezweho kugaragaza ko ibibazo byose igihugu cye gifite birimo, ikibazo cy’Ubukungu , iterambere n’ibindi, byose biterwa n’u Rwanda.
Ibi ariko , ngo ntibizatungura Abayobozi b’ibihugu n’abandi bahagarariye ibihugu byabo muri iyo nama, bitewe n’uko Perezida Tshisekedi, yamaze guhindura iyi mvugo yibasira u Rwanda, nk’isengesho rya Bikiramariya abamwizera by’umwihariko abari mu kaga , bahora basubiramo buri segonda, buri munota, buri saha ndetse buri munsi.
Guhoza u Rwanda mu mbwirwaruhame ze kandi, bimaze kuba ikimenyabose ndetse bikaba bimaze kurambirana, ngo kuko aho perezida Tshisekedi ageze hose, atarangiza kuvuga ijambo rye adashize u Rwanda mu majwi by’umwihariko k’urusebya no kuruharabika.
Hari abasanga bimaze kurambirana, bagasaba Perezida Tshisekedi kudahora atwerera ibibazo by’Abanye congo u Rwanda , mu gihe yahisemo gukorana n’Umutwe wa FDLR washinzwe n’Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse unafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Guverinoma ya DRC kandi ifatwa nka nyirabayazana w’ibibazo by’ugarije iki gihugu, biturutse ku guheza no kudaha uburengenzira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, ari nabyo byatumye Umutwe wa M23 ubaho , hakiyongeraho guha intwaro no gukorana n’imitwe nka Nyatura, Mai Mai , FDLR n’iyindi izwiho kubibasira .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com