Minisiteri ya siporo ihagarariwe n’Umunyamabanga uhoraho Didier Maboko yavuze ko u Rwanda rwizeye ko abana batozwa na Paris Saint-Germain bazavamo abakinnyi beza u Rwanda rwitezeho kuzatuma umupira w’amaguru uba mwiza kurushaho.
Yabivuze nyuma y’uko Itsinda y’abakora muri Paris Saint Germain baturutse i Paris bafatanyije n’itsinda ryo mu Rwanda batangije ku mugaragaro ishuri ry’abana bazatozwa n’abahanga mu mupira w’amaguru bahuriweho n’impande zombi.
Maboko yabivugiye mu Karere ka Huye ahatangirijwe ririya tsinda.
Kuri we gutoza abakiri bato ni byiza kuko ari bo bazafasha mu guhindura uko umupira w’amaguru uhagaze mu Rwanda muri iki gihe.
Ati: “ Icyo twiteze kuri uyu mushinga ni uko abana bazatozwa nawo bazagira uruhare mu kuzamura urwego mu mupira w’amaguru mu Rwanda,Ni ikintu cyiza kizagirira akamaro siporo y’u Rwanda mu gihe kiri imbere.”
Uwavuze mu izina ry’itsinda ryari rihagarariye Paris Saint Germain witwa Nadia yavuze ko umushinga wabo wo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ufite aho uhuriye n’umubano mwiza uherutse gusubukurwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi ngo ni igikorwa bazakora igihe kirekire,Ibi Nadia abihuriraho na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré.
Anfré avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ifite byinshi ishingiyeho kandi ngo uretse kuba ibyabaye muri Huye byari bishingiye ku bufatanye muri siporo, ngo hari n’izindi nzego ibihugu byombi bizakoranamo.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre mu gikorwa cyo gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain, Abajijwe impamvu batangirije ishuri ry’abana batozwa umupira w’amaguru na Paris Saint Germain muri Huye, Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko muri rusange Huye ari ahantu hafite ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru birimo sitade ifite ibyangombwa bihagije.
Ikindi ngo ni uko Huye ari Akarere kavukiyemo amwe mu makipe akomeye mu Rwanda ari yo Mukura ndetse ngo Huye ituranye na Nyanza nayo yavukiyemo Rayon Sports,Ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Huye rya Paris Saint Germain rifite umwihariko wo kwigisha abana b’abahungu n’abana b’abakobwa.
Ngo niryo shuri ryonyine rifite uwo mwihariko mu yandi mashuri ya Paris Saint Germain ari hirya no hino ku isi, Umutoza mukuru wa bariya bana witwa Marie Grace Nyinawumuntu yavuze ko yishimiye ko hafunguwe ririya shuri akavuga ko ubu yabonye abana bo gutoza mu bigo birenga 30.
Muri biriya bigo hatoranyijwe abana 2500, Aba nabo baratoranyijwe baza gutoranywamo abana b’abahungu 110 n’abakobwa 62, Gusa ngo intego ni uko bazatoranya abana 200 bazakora ikipe ikomeye, Nyinawumuntu avuga ko buri kiciro cy’abana kizajya gitozwa gatatu mu Cyumweru.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ni umufatanyabikorwa muri uyu mushinga kuko uri no kwamamarizwamo gahunda ya Visit Rwanda aho abakinnyi ba Paris Saint Germain bagomba kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abantu gusura u Rwanda.
Iyi gahunda isanzwe ikorwa no muri Ikipe y’ Bwongereza niya Arsenal.
Uwineza Adeline