Niba wibaza ahantu heza ushobora kubona serivise zose zijyanye n’ubukwe n’ibindi birori, igisubizo ni Hobe Nshuti Gargen iherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Ndera. Niho hantu ha mbere heza hagezweho mu mujyi wa Kigali, kutahakorera ibirori ni nko kunyagwa zigahera.
Muri Hobe Nshuti Garden, bafite ubusitani buhora buhehereye bubereye ijisho kandi bwagutse butuma bashobora kwakirira ubukwe butatu icyarimwe kandi bwose bukagenda neza.
Mbere y’uko wihera ijisho ubwiza bwaho bwahuruje benshi tuza kukwereka mukanya reka tubanze tukubwire zimwe muri serivise batanga:
Hobe Nshuti Garden bagufasha kubona ahantu heza ho gutegurira ibirori byose by’ubukwe guhera ku nama ibutegura, gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana , aho kwifotoreza, reception, ibyumba byiza byo kuruhukiramo no gutwikurura.
Hobe Nshuti Garden kandi bagufasha gutegura amafunguro n’ibyo kunywa mu isuku ihagije kandi mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo abantu bawe bagenda banyuzwe na serivise nziza zizira amakemwa.
Hari parking yagutse ku buryo imodoka zibona aho ziparika mu bwisanzure, kandi hari aho abana bakinira habugenewe hari ibikinisho n’ibyicungo bihuruza benshi. Muri Hobe Nshuti Garden wahabona ibikoresho bya sonorisation bikora neza cyane bigufasha kuryoshya ibirori ku buryo uwahageze akurikirana ibiri kuba nta makemwa.
Bakira imiryango n’inshuti bifuza kwishimana basohotse ndetse n’abifuza kwizihiza anniversaire, byose urabihasanga.
Nubahitamo uraba uhisemo ahantu haguhesha ishema kandi hataguhanitse mu biciro kuko Hobe Nshuti Garden bazirikana ko nyuma y’ubukwe n’ibirori ubuzima bukomeza.
Bafite uduce dutandukanye tw’ubusitani kandi hose habereye ijisho. Reka tubabwire hamwe muri ho:
Hari agace k’Ubusitani kitwa “Umutima w’Abakundana” kahariwe abakundana bifuza gufata amafoto meza yihariye ku buryo ubaye ufite uwawe ku mutima udakwiye gucikwa gufata ifoto yanyu mwembi ahantu nk’aha.
Hari ahitwa muri “Edeni” ushobora kwicarana n’umukunzi mukisoromera imbuto zihateye mukazirya muryoherwa n’urukundo rwanyu mu rwibutso rw’akataraboneka. Hakaba n’agace k’Ubusitani kitwa “Mu rukari” kakwibutsa umuco wacu, ndetse n’ahitwa “i Kana y’i Garilaya” kuko hatanga ibyishimo nka bimwe by’i Kana mwumva muri Bibiliya, aho hose hahariwe ibirori by’ubukwe uretseko hakorerwa n’inama.
Ihere ijisho amwe mu mafoto yerekana ubwiza bwaho hano hasi. Wifuza ibindi bisobanuro wabahamagara kuri telephone igendanwa 0788217686, na 0780355002, cyangwa 0788371996.