Depite Frank Habineza uhagarariye Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu ntekoo ishingamategeko yatanze umuti ku kibazo cy’abaturage barenganywa bakandikira inteko ishingamategeko ntibasubize, aho we yemeye ko umuturage uhuye n’akarengane yajya yandikira umudepite ku giti cye.
Ibi Dr, Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com cyibanze ku karengane abaturage bahura ndetse n’inzego zakabaye zibarenganura nk’inteko ishingamategeko zikabatererana.
Ni kenshi abaturage bagiye banenga inteko ishingamategeko yiganjemo abitwa intumwa za rubanda nyamara wareba mu bikorwa bakora ugasanga batererana abo bashinzwe kuvugira [Abaturage].
Dr. Habineza avuga ko bakunze guhura n’ibibazo by’ingurane ku mitungo y’abaturage, ndetse ngo bagiye babibaza ba Minisitiri babifite mu nshingano impamvu abaturage batabona ingurane ku gihe nyamara itegeko riba riyibemerera. Aba baminisitiri ngo bakunze gusubiza ko izo ngurane z’abaturage zigiye gushyirwa mu ngengo y’imari byihuse.
Akomoza ku kibazo cya Kangondo n’ahandi hagiye humvikana abaturage bavuga ko barenganwa, Dr. Frank Habineza avuga ko ubundi kwimura umuturage wakabaye umuha, umwanya uhagije n’amahitamo.Yagize ati”Ubundi iyo ugiye kwimura umuntu wagakwiye kumwishyura mbere akihitiramo aho agomba kujya. Umuturage yagakwiye kwishyura bikamufasha kwihitiramo aho akwiye kujya”
Dr. Habineza yashoje ikiganiro agira inama abaturage yo kutihutira mu nkiko, aho yababwiye ko igihe wumva warakorewe akarengane ukwiye kwandikira inteko ishingamategeko. Ku bivugwa ko inteko ishingamategeko itinda gusubiza uwayandikiye Dr Frank Babineza yemeje ko ubonye bitinze wajya wandikira umudepite ku giti cye akagufasha mu kumenyekanisha ikibazo cyawe.