Hon Mukabunani Christine Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko atemeranya nabavuga ko guca imyeyo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ko ahubwo ari umuco nyarwanda, kuko byahozeho kuva na Kera.
Ati “Guca imyeyo nta hohoterwa ririmo, biriya ni umuco, ni nko gutega Amasunzu” kuko mu muco nyarwanda byahozeho kuva kera, akaba avuga ko guca imyeyo bidakwiye gufatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi ntumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ntiyemeranya n’abavuga ko guca imyeyo ku bana b’abakobwa ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko biriya ni umuco wahozeho. Yakomeje avuga ko ahubwo umuco wo guca imyeyo wacitse ku bana kandi ari ngombwa.
Bimaze iminsi bigibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko guca imyeyo ku bana b’abakobwa ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse hakaba n’abandi bemezaga ko aribyo, no gusiramura umwana w’umuhungu akiri muto nabyo byafatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hon Mukabunani yagize ati” Ku bwanjye ntabwo mbona ko guca imyeyo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk’uko mperutse ku byumva, kuko biriya ni umuco wahozeho kuva na kera, twavutse tuwusanga.”
Yakomeje asobanura ko biriya ari nko guca Amasunzu.Ni ibintu utavuga ko ari ihohoterwa kuko no mu bindi bihugu usanga bifite imico itandukanye. Nkaho usanga abakobwa barabatoboye amatwi.
Hon Mukabunani yatanze ingero za bimwe mu bihugu nka Ethiopia, Ghana, Namibia n’ahandi usanga bafite imwe mu mico yabo bakora kandi ntakibazo.
Yasoje avuga ko abantu bakwiye kureba ihohoterwa ryo gufata ku ngufu rikorerwa abana bato b’aba kobwa, bagaterwa inda z’indaro , indwara z’ibyorezo zitandukanye n’ibindi, aho kureba ibitari ihohoterwa harimo nibyo byo guca imyeyo.
Jessica Umutesi