Perezida wa Palestine Muhmud Abbas na mugenziwe w’Ubushinwa Xi-Jinping basinye amasezerano y’ubufatanye ibi byabaye ku wa 14 kamena 2023 ubwo umukuru w’igihugu cya Palestine yagiriraga uruzinduko mu Bushinwa.
Mu muhango wo guha ikaze Perezida Abbas umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa yakomeje, amubwirako mu guhangana n’ikinyejana cyahindutse ku isi ndetse n’iterambere rishya kubibazo bihari Ubushinwa bwiteguye gushimangira ubufatanye na Palestine.
Xi Jinping yongeyeho Ati ‘’uyu munsi, tuzawutangaza ko hashyizweho ubufatanya hagati y’Ubushimwa na palestine ,buzaba intabwe ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.
Ku wa 12 kamena nibwo umukuru w’igihugu cya Palestine yageze mu Bushinwa kugirango agirane ibiganiro na bayobozi bakuru b’Abashinwa barimo Perezida Xi na Minisitiri w’intebe Li Qiang.
Ni mugihe imande zombi zi zakoresha ibiganiro kuburyo bwo guteza imbere umubano no gukemura ibibazo bimaze igihe bibangamira umubano wa Palestine na Isiraheli.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Wang Wenbin,yavuzeko Perezida wa Palestine Abbas ari inshuti ya kadasohoka n’Ubushinwa.
Ukuboza ku mwaka washize Perezida Xi yasuye Arabiya sawudite mu rugendo rwo kwegera abarabu arinabwo yabonanye na Perezida Abbas akamusaba kugirana imikoranire kandi irambye na palestine.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Leta bi bitangaza ngo Qin yabwiye Minisitere w’ububanyi na mahanga wa palestine Riyad Al-Maliki ko Beijing ishyigikiye ko bakongera bakagirana ibiganiro vuba .
Muri ibyo byifuzo byombi ,Qin yashimangiye ko Ubushinwa bwifuza ibiganiro by’amahoro hashingiwe ku gushyira mubikorwa igisubizo ki bihugu byombo.
Jessica Mukarutesi