Muri werurwe 2020 Isi yarakangaranye bitewe, ubukungu burahungabana akazi karabura, abantu barapfa bitewe n’icyerezo cya Covid-19 none hadutse ikindi cyorezo mu isura ya Corona cyitwa EG.5
Ubu bwoko bushya busa na Covid-19 bwadutse muri USA, abanduye iyi ndwara ngo bakomeje kuba benshi muri iki gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryaburiye abatuye Isi ko iki cyorezo kiri gukiwrakwira mu bihugu bitandukanye bityo ko abantu bagomba kwitonda.
Iki cyorezo cyatangiye kugaragara muri Gashyantare 2023.ikomoka kuri virus ya omicron XBB, ariko ikagira tumwe mu tunyangingo yihariye.
Umuhanga mu bya Virus wo muri Kaminuza ya Johns Hopkins yabwiye itangaza makuru ati “Iyo turebye uko EG.5 imeze, isa na omicron XBB zindi, ariko yifitemo impinduka ebyiri gusa.
Jessica Umutesi