Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bwo gufasha abanyamahanga baba mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga kubona icyangombwa cy’uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko binyuze ku rubuga rwa Irembo.
Iryo tangazo ryakomeje risobanura ko umunyamahanga utuye mu Rwanda, akoresha indangamuntu y’umunyamahanga cyangwa iranga impunzi, yatanzwe n’u Rwanda, igihe asaba iyi serivisi abinyujije ku Irembo.
Ubusanzwe mu gusaba icyo cyangombwa ku banyarwanda baba hanze y’igihugu byasabaga ko baba bafite kopi ya Pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro, Visa ku baherereye mu bihugu bitari muri EAC na CEPGL, ibyangombwa bigaragaza aho batuye n’ibindi bigakorerwa muri Ambasade.
Ku banyamahanga bigeze kuba mu Rwanda, basabwaga kopi ya pasiporo, icyangombwa kigaragaza ko yigeze aba mu Rwanda, amafoto abiri magufi n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impinduka zabaye zirimo ko Umunyamahanga uba mu Rwanda cyangwa Umunyarwanda utuye mu mahanga, akoresha indangamuntu y’u Rwanda igihe asaba iyi serivisi, abinyujije ku rubuga rwa Irembo.
Umunyamahanga uba mu Rwanda adafite indangamuntu y’umunyamahanga cyangwa indangamuntu iranga impunzi, itangwa n’u Rwanda, cyangwa Umunyarwanda uba mu mahanga udafite indangamuntu y’u Rwanda, afashwa n’ibiro bya Ambasade y’u Rwanda bimwegereye.
Ni impinduka zakozwe mu buryo bwo korohereza abantu baba hanze y’u Rwanda baba abanyamahanga babaye mu Rwanda cyangwa abanyarwanda bakenera icyo cyangombwa.
Icyangombwa cy’uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko ni kimwe mu bikunze gusabwa cyane bitewe n’uko kigaragaraza ubunyangamugayo bw’uwagihawe.
Icyemezo cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko cyangwa yakatiwe n’inkiko gitangwa n’Ubushinjacyaha ariko ugisaba akabikora anyuze ku rubuga rwa Irembo.
Ubushinjacyaha bushimangira ko bwahisemo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere serivisi aho buri wese ashobora kurikoresha mu buryo bworoshye.
Buteganya kandi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu guhuza uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho kwihutisha imitangire y’icyo cyangombwa no kubikora mu buryo bugezweho.