Leta ya Congo yongeye gusabwa n’Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’ubwicanyi bukomeje kwibasira abo mu bwoko w’abatutsi burimo kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi uyu muryango mpuzamahanga uhararira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch wabitangaje mu itangazo washyize ahagaragara bikomotse ku rupfu rw’ umusirikare w’Umututsi wo mu ngabo z’igihugu FARDC rwabaye ku itariki ya 9 /11/2023 ubwo Liyetona Patrick Gisore Kabongo w’imyaka 42 y’amavuko yagwaga mu gico cy’abantu, bakamuteragura amabuye kugeza apfuye mu mujyi wa Goma.
Itangazo rya Human Rights Watch rikomeza rivuga ko aba bantu bashobora kuba baramuteze igico bamujijije isura ye n’ubwoko bwe kugezaa ubwo bamuteye amabuye agapfa, bavuga ko ari umusirikare wa M23.
Ku Banyekongo, bafata umutwe w’inyeshyamba za M23 nk’uw’ Abatutsi bishyize hamwe mu kurwanya leta ya Congo. Ni mugihe nanone Human Rights Watch isobanura ko “benshi muri bo bemera ko Abatutsi bose ari abayoboke ba M23.” Ariko ntisobanure ko abantu bose babarizwa muri uyu mutwe wa M23 ari abatutsi.
Human Rights Watch yongeraho ko yabonye “amakuru menshi afatika kandi yizewe” avuga ko leta ya Kongo yafungiye ubusa Abatutsi benshi muri iyi myaka ishize, nayo ibarega”gukorana bya hafi na M23.”
Mu minsi ibiri nyuma y’iyicwa rya Liyetona Gisore Kabongo, wakomokaga mu ntara ya Kivu y’Epfo, umuvugizi wa guverinoma ya Kongo, Patrick Muyaya yamaganiye kure ubu bwicanyi maze ku itariki ya 11/11/2023 asohora itangazo ryavugaga ko Kabongo yazize isura ye kandi bitari ngombwa ndetse n’igisirika cya Kongo cyahise gitangaza ko kibabajwe n’iyicwa ry’uyu musirikare.
Nyamara ariko kuri uyu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ngo kubyamagana byonyine ntibihagije ahubwo ukomeza usaba leta ya Congo gukora ibishoboka byose kugira ngo ihangane n’ibibazo by’urwango, urugomo, n’ubwicanyi bikomeje kwibasira abo mubwoko bw’abatutsi no guhana uwariwe wese ubikora.
RAFIKI Karimu
Rwandatribune.com