Mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba, Akagali ka Cyarwa mu mudugudu wa Kigarama mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza umugore wicuruza witwa Sinthia yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kuryamana n’umugabo atazi.
Uyu Synthia we n’umukiriya we bumvikanye amafaranga ibihumbi 2000, basoza igikorwa nyamugabo abura amafaranga yo kwishyura nyuma ashwana n’uyu mugore biba ngombwa ko amugwatiriza telefone, umugabo arigendera, gusa batandukana gato, umugore yatangiye kubyimba imyanya y’ibanga ku buryo budasanzwe ibi bikaba byaje kuyoberana.
Uko byagenze:
Aba bombi bahuye ku mugoroba wo ku Cyumweri tariki 23 Gicurasi 2021, ahazwi nko kuri Gratia mu mujyi wa Huye, maze inkuru y’ibyimba ry’imyanya y’ibanga ku buryo budasanzwe ry’uyu mugore, imenyekana ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021.
Uyu mugore wicuruza witwa Synthia, aganira n’itangazamakuru avuga ibyamubayeho yagize ati:’’Nari ndi kuri Gratia (Kamwe mu duce two mu mujyi wa Huye), mpasanga imodoka yari ihaparitse ikora muri Nyiramugengeri i Gisagara….Umutandiboyi wari urimo arampamagara ngo ninze ambwire, ndagenda. Arambwira ati ndaguha amafaranga ibihumbi 2000, uze dukorane gahunda.Ndagenda turakorana, turangije igikorwa, arambwira ati nta mafaranga mfite, ndavuga nti nyishyura, akoze mu mufuka asangamo amafaranga 600.
Noneho ndamubwira nti ntago ntayemera si yo twavuganye, arambwira ati ko ntayo mfite! Ndamubwira nti rero mfite abana mpahira babiri, ntabwo mba narariye ijoro ubusa, urampa amafaranga twavuganye n’utayampa urampa iyo telefone.’’
‘’Yakuyemo Simukadi ampa telefone, kugira ngo nzayimusubize ari uko yampaye amafaranga yanjye, kari agatelefone ka Techno gato. Nahise ntaha, ngeze ku Gashusho (i Cyarwa), Nkiva kuri Moto nkoze ku myanya y’ibanga (Ijambo ryashyizwe mu mvugo iboneye) numva harabyimbye hari imisonga myinshi, nikoze mu ijipo numva hari kubyimba numva… Nasubiye Gratia, nsanga bagiye ariko umusekirite wo kuri Gratia ambwira ko bari gukorera i Gisagara hafi y’uruganda rwo kwa Gabi, nahise mfata igare musangayo mu gito cya kare nka saa Kumi n’ebyiri…Wa mutandiboyi yaraje, ndapfukama imbere ye, ndarira, musaba imbabazi; nti mbabarira umvure, ndakwinginze.
Yarambajije ati uri kubabara ? Nti ndikubabara cyane.. Yahise yikoza hirya gato….Yazanye agapipiri k’amazi agotomeraho na njye arampereza ngotomeraho.
Yarambwiye ati taha uze kongera kunsanga ahantu twahuriye imbere ya Gratia. Naratashye, nza kujya kuri Gratia mu masaa kumi n’ebyiri n’igice za ni mugoroba ndamutegereza ndaheba, naraharaye burinda bucya ku buryo nahavuye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ntaramubona, ndongera ndigarukira, gusa na telefone ye nari nayimusubije.’’
Akomeza agira ati:’’Icyo gihe ampa amazi, nari merewe nabi, no kwihagarika byari byanze ariko nyuma ho birakunda. Guhera icyo gihe mubura, n’ubwo nabashaka kwihagarika, ariko narushijeho kubyimba cyane kandi ndanaribwa.
Nagiye kwa muganga mu i Rango, barareba barambwira bati, turabona ibi bintu tutazi ibyo ari byo, gusa banteye urushinge bampa n’ibinini numva imisonga n’umuriro biroroshye ariko kubyimbuka biranga birakomeza.’’
Abandi bakobwa ndetse n’abagore bicuruza muri bo muri aka gace, bacyumva ko mugenzi wabo yabyimbye igitsina nyuma yo kuryamana n’umugabo batazi, bahiye ubwoba.
Umwe yagize at:’’Jyewe nkimara kumva inkuru ya Synthia, byarambabaje cyane.’’ni jyewe uwo mugabo yaterese bwa mbere… Uwo mugabo wamuterese nari namubonye imbere ya Gratia, nanjye yari yanterese ariko undi muntu andagira umugabo umpa amafaraga, mpita ngenda.’’
Uyu mugore wahuye y’isanganya akabyimba imyanya y’ibanga, avuga ko n’ubu akomerewe, agasaba gutabarwa.
Yagize ati:’’Ndasaba ubuvugizi, munkorere ubuvugizi, ndebe ukuntu nakira kuko merewe nabi, ndababaye cyane, barebe uburyo bambonera uwo muntu ambabarire, abe yamvura, cyangwa njye kwa muganga.
Ndi umukene mfite abana 2 ndi n’imfubyi ubu nta kintu nakora.
Uyu mugore akimana kugaragariza isanganya yahuye na yo Itangazamakuru, ryahise rimutabariza ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba, maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vitali Migabo ahasesekara ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, ajyana uyu mugore kwa muganga ngo akurikiranwe. Magingo aya Synthia ari kwivuza.
imana nimutabarep kd nabandi babonereho babireke kwicuruza