Mu karere ka Huye mu Murenge wa Mukura hafatiwe abagabo batatu bari bibye inka y’umuturage mu karere ka Nyaruguru hanyuma barayibaga.
Aba bagabo bafatiwe mu cyuho barimo umwe wari usanzwe acuruza inyama mu isoko rya Huye, akaba avuga ko impamvu yabimuteye ari uko abona inka zabonetse muri ubwo buryo zigura amafaranga make, bityo bakabonamo inyungu nyinshi.
Ibi bibaye mugihe muri iyi minsi yegereje iminsi mikuru usanga ubujura muri utu duce bwariyongereye cyane ndetse bikaba ngombwa ko abaturage baraza amatungo yabo munzu kuko iyo riraye mu kiraro, bucya bene ngango baryandurukanye.
Aba bagabo bose uko ari batatu bakaa bashyikirijwe inzego z’umutekano kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza kubyangijwe nabo.
Umuhoza Yves