Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bukurikiranye umugabo wo mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gusambanya umwana we yibyariye.
Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko akekwaho gukorera iki cyaha cyo gusambanya umwanya we yibyariye iwe mu rugo wo mu mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.
Ni cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 29 Kamena 2022 ahagana saa mbiri ubwo yafataga ku ngufu umwana we w’imyaka 12.
Yemereye Ubushinjacyaha ko yasambanyije uyu mwana we nyuma yuko kuri uwo munsi amuvanye kwa nyina wabo aho asanzwe aba, akamujyana iwe ubundi akamusambanya, gusa akavuga ko yabitewe n’inzora yari yanyoye.
Uyu mugabo aramutse ahamijwe iki cyaha cyo gusambanya umwana, yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: 1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; 3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.”
Iyi ngingo iteganya igifungo cy’imyaka 25 ku muntu wahamijwe iki cyaha, ishyiraho umwihariko ku muntu wahamijwe gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14, aho ahanishwa gufungwa burundu.
RWANDATRIBUNE.COM