Umugabo wo mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu mutwe, yisobanura avuga ko yamuhoye kuba umugore we yaramubajije impmamvu yatashye mu gicuku.
Ni dosiye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, iregwamo umugabo w’imyaka 32 y’amavuko washatse kwica umugore we mu ijoro ryo ku ya 14 Ukuboza 2022 ahagana saa sita z’ijoro.
Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rugango, Umurenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye, aho uyu muryango usanzwe utuye.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugabo, yemera ko yakubise umugore umuhoro mu mutwe abitewe n’umujinya nyuma yo gutongana aho bari bapfuye kuba yaramubajije impamvu yatashye mu gicuku yasinze kandi ngo bari basangiye akaza kumusiga mu kabari.
Icyaha kiramutse kimuhamye, uyu mugabo ukekwaho gushaka kwivugana umugore we w’imyaka 27, yahanishwa igifungo cy’imyaka 25.
RWANDATRIBUNE.COM