Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, rukurikiranye umugabo w’imyaka 55 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 ndetse uyu mugabo akaba yemera ko yabikoze.
Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, cyakozwe mu gihe cya saa yine z’amanywa ku wa 28/04/2022 mu mu Mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Gisakura, Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye, mu cyumba cyarimo imbaho, bivuzwe n’umwana yasambanyije.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yasambanyije uyu mwana amukuye aho yakinaga n’abandi bana.
Uyu mugabo ukewaho gukora aya marorerwa, yavuze koi bi yakoze yabitewe n’amadayimoni na primus 2 yari amaze kunywa zikamuyayura ubwenge.
Si ubwa mbere uyu mugabo agejejwe imbere y’ubutabera kuko yari yarahamijwe icyaha cya jenoside afungwa imyaka 9.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RWANDATRIBUNE.COM