Mbonabucya Claude ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 18, utuye mu murenge wa Huye, akagali ka Muyogoro, akarere ka Huye avuga ko mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2019, yajyanye telephone kuyicaginga maze ikaza kwibirwa aho yari icaginze ayibajije bimuviramo intandaro yo kumukubitwa n’uwitwa Nyabyenda bimuviramo ubumuga none kugeza ubu ntarahabwa ubutabera..
Mu magambo ye asobanura uko byamugendekeye yagize ati” najyanye telefoni kuyicaginga barangije barayitwara, hashize igihe nza kuyibonana umuntu, hamara igihe mwinginga ngo ayinsubize arayinyima. Nyuma rero yaje kuntegera mu nzira ankubita ifuni”.
Uyu musore akomeza avuga ko uko gukubitwa byamusigiye ubumuga bikaba bituma nta kintu agishoboye kwikorera ndetse ngo yanavuye mu ishuri kuko ngo yari asanzwe yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.
Kuva ubwo yagiraga icyo kibazo taliki ya 28/9/2019, ngo bajyanye ikirego ku rwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu karere ka Huye, maze babasaba kubanza kujya kuzana uwamukubise maze baramubura bituma hatagira igikorwa kuri icyo kibazo.
Mbonabucya Claude, mu byifuzo bye asaba ko nibura yahabwa ubutabera uwamuhemukiye akabihanirwa kuko ngo yivuje ahantu hatandukanye harimo ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB, ndetse na CHUK kandi nta bushobozi umuryango we ufite bitewe n’uko arerwa na Nyina umubyara gusa. kuri ubu akaba afite ikibazo cyo kwikubita hasi no kuba nta kintu agishoboye gukora.
Yagize ati” jye nikoreraga ibintu bitandukanye, none ubu n’akajerekani gato k’amazi ntabwo nagashobora. Ikindi ni uko nari gukora ikizamini cya Leta ku italiki 11/11/2019, ariko ntabwo nagikoze kuko nari ndi kwa muganga. Icyo nifuza ni uko uwankubise yafatwa akabihanirwa”
Ikinyamakuru Ijabiro dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga kuri iki kibazo cy’uyu muturage, maze Ange SEBUTEGE uyobora Akarere ka Huye avuga ko niba mu Mudugudu baramurenganyije, ngo hakwitabazwa Akagali n’Umurenge kugira ngo hashakishwe uwamukubise.
Yagize ati” birashoboka ko mu mudugudu bamurenganyije, ariko rero icya mbere ni ugutanga ikirego noneho ku bufatanye n’Akagali ndetse n’Umurenge uwo muntu akaba yafatwa. Ikindi ni uko RIB nayo ijya itanga uburenganzira ku ifunga, aramutse agaragaye yafungwa”.
Kuva uyu musore yakubitwa, uwamukubise bita Nyabyenda ngo yahise aburirwa irengero, ariko yaba umubyeyi w’uyu wakubiswe ndetse n’abaturanyi be bemeza ko uwakoze icyaha ntaho yigeze ajya ahubwo kudafatwa ari uburangare bw’abayobozi.
Umwe mu baturanyi be yagize ati” ni ikibazo cy’Umurenge kuko wasanga harimo ruswa. None se ko hari igihe twigeze kumubona twajya kumufata abayobozi bakavuga ngo ntihagire ujya mu nzu y’umuntu. Iyaba yari afashwe nibura bakaburana akavuga icyo yamuhoye”. (Ambien)
Abatuye Akarere ka Huye, bakaba basaba ko inzego z’ubuyobozi zahagurukira ibijyanye n’urugomo, kuko mu gihe kitarenze amezi abiri humvikanyemo ibibazo by’urugomo birimo n’iby’abayobozi b’Utugari mu Mirenge ya Kigoma, Mukura na Karama byavuzwe ko bakubise abaturage.
Ubwanditsi