Umwe mu bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, witabiriye inama iri kubera i Bujumbura mu Burundi, yavuze ko hakwiye kubahirizwa amasezerano y’i Addis Abeba, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu ari bwo buvugwaho kuyarengaho. Yanasabye ko u Rwanda n’ibihugu nka Uganda, bigomba gushaka umuti w’imitwe ibikomokamo iri mu burasirazuba bwa DRC.
Ni inama yabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 4 Gicurasi, aho umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwishyira hamwe mu karere, Antipas Mbusa Nyamwisi, yahamagariye kongera kubyutsa imyanzuro y’amasezerano ya Addis Abeba.
Yabitangije mu nama y’Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye bya DRC n’akarere k’ibiyaga bigari, iri kubera i Bujumbura mu Burundi.
Mbusa Nyamwisi yagize ati “DRC ikomeje kwiyemeza n’umwuka w’amasezerano y’ibanze kandi ishyigikira gahunda iyo ari yo yose yo kubyutsa umutekano.”
Mu ijambo rye, minisitiri wa Kongo na we yagarutse ku ngingo zidafatika kandi zubahirizwa zikubiye mu masezerano y’ibikorwa bya Addis Abeba.
Mu bindi, ni ukutivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu ngo bikorwa n’Ibihugu by’ibituranyi bya Congo Kinshasa, cyangwa kudaha ubufasha imitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati “Ni ngombwa kumenya ko nubwo intambara yatewe na M23 yongeye gushyigikirwa n’u Rwanda, DRC irashaka gukomeza umubano n’ibihugu bikomokamo iyi mitwe yitwaje intwaro ndetse no kongera ingufu mu bukangurambaga bugamije gukangurira abayobozi babo kugira ngo bakurikirane gushaka igisubizo nyacyo kuri iki kibazo.”
Mbusa Nyamwiisa yongeye gusaba ibi bihugu nk’u Rwanda, u Burundi na Uganda gushaka igisubizo cy’imitwe yitwaje intwaro ibikomokamo iri mu burasirazuba bwa Congo.
RWANDATRIBUNE.COM