Mu Burundi habaye ibiganiro byayobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye byasuzumaga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe M23 yasabwe guhagarika imirwano no kuva mu bice iri kugenzura.
Ni ibiganiro bibaye mu gihe habura igihe gito ngo igihe ntarengwa cyahawe uyu mutwe wa M23 cyo kuba yavuye mu bice yafashe, kigere dore ko yahawe tariki 30 Werurwe 2023.
Perezidanzi y’u Burundi yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe Perezida Ndayishimiye yayoboreye mu biro bye inama “inama yo gusesenguriramo uburyo bwo ibikorwa mu bikorwa imyanzuro yafatiwe M23 yo guhagarika imirwano no gusubira inyuma mu Burasirazuba bwa DRC.”
Iyi nama ibaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gukozanyaho n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano imaze igihe, ndetse uyu mutwe ukaba ukomeje kwigarurira ibindi bice.
Harimo ibice nka Rubaya ndetse na Mweso byiyongereye ku Mujyi wa Kitshanga uheruka gufatwa n’uyu mutwe wa M23.
RWANDATRIBUNE.COM
Gutegeka EAC ni umwaka umwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Buri wese agira aho yihimurira mugenzi we!.
Uyu si umuryango ni ihuriro ryo kwikirigita ugaseka.
Uganda yahagaritse Gari ya Moshi ya Kenya
n’u Rwanda! DRC n’Úburundi bahagarika iy’u Rwanda!
Amashanyarazi ya eTHIOPIA gukwira EAC????
kENYA yateje cyamunara inka za TZ!!!!!!