Umuryango Pole Institute wateguye inama yo kwiga ku kibazo cyo kwinjira kwa DRC mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’akamaro bizabagirira.
Iyi nama yatangiye kuwa 26 Kamena mu mujyi Goma umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, bashakira hamwe inyungu bakuyemo kandi bashakisha ukuntu bava muri uyu muryango w’Afurika y’iburasirazuba(EAC).
Nk’uko yabisubiyemo umuyobozi w’iri huriro atangiza iyi nama, Nene Morisho yagaragaje ko bagomba kurebera hamwe inyungu baba baragiriye mu kuba hashize imyaka 2 binjiye muri uyu muryango. Yongeye ho ko bagomba kurebera hamwe ibyo batakaje nyuma yo kwinjira muri EAC.
Muri iyi nama kandi bagaragaje ko mbere y’uko iki gihugu cyinjira muri EAC cyari gisanzwe kiri muri COMESA, bityo bemeza ko bagomba kuganira n’impuguke kugira ngo barebe niba batahita bava muri EAC bakigumira muri COMESA gusa.