Kuri uyu wa 17 Nyakanga I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwnda hagiye kubera inama yiga k’uruhare rw’abagore ku iterambere ry’Abagore.
Ni inama biteganijwe ko igomba kwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Hongiriya Katalin Novák,iyi nama kandi iritabirwa kandi iritabirwa Perezida wa Senegale Mack Sall, umugore wa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Iyi nama igomba guterana kuri uyu wa 17 Nyakanga irabera mu murwa mukuru w’u Rwanda I Kigali.
Aba bayobozi batandukanye bamwe bamaze kugera I Kigali barimo na Perezida Katalin Novák, wanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku butwererane bw’ibihugu byombi.
Uyu mu Perezida wa Hongiriya yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cyo muri Afurika asuye kubera aho rugeze ruteza imbere iterambere ry’Abagore.
Uyu mu Perezida kandi yanasuye u Rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi anashyira indabo ku mva zicumbikiye izi nzirakarengane.