Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Rwanda rufunguye Dipolomasi n’Uburusiya,ibirori byaraye bibereye mu mujyi wa Kigali bikitabirwa n’Ambasaderi Karén Chalyan w’Uburusiya mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan, yavuze ko mu myaka itanu amaze mu Rwanda, yishimiye uko yakiriwe ndetse n’urugwiro abanyarwanda bamugaragarije.
Karén yavuze ko hari ingingo mpuzamahanga nyinshi ibihugu byombi bibona mu buryo bumwe “kandi bigakora mu buryo bumwe”.
Ati “Kandi uruhande buri gihugu gihagazeho turarusobanukiwe. Ibi ni ingenzi ku mudipolomate uwo ariwe wese mu gihugu icyo aricyo cyose.”
Ambasaderi Karén yavuze ko u Burusiya bwubaha ibitekerezo by’u Rwanda kandi ko igihugu cye kitajya kijya mu ngingo zijyanye n’amahame cyangwa se imibereho y’abandi nk’ibijyanye n’ubusugire bw’igihugu mu myanzuro gifata hamwe no kutivanga mu mibereho y’abandi iyo bigeze ku ngingo zijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Yashimye uburyo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi bitwara mu kazi bakora ko kugarura amahoro hirya no hino ku Isi, avuga ko nk’umwe mu bakoze mu butumwa za Loni abashima kandi “nishimiye kuba narakoreye hafi yabo”.
Ati “Uyu munsi turababona bari gukora akazi keza basanganywe muri Centrafrique, Sudani y’Epfo na Mozambique.”
Yavuze ko kandi Abanyarwanda bahugurwa mu bijyanye no gutwara indege mu bigo bya gisirikare, bagaragaza imyitwarire y’indashyikirwa.
Yakomeje ati “Nishimiye gutangaza uyu munsi ko imirimo dufatanyijemo mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, iri kugenda neza kandi bijyanye n’igihe cyari cyateganyijwe.”
Ubushakashatsi mu bya nucléaire hamwe n’ingufu zikomotse kuri nucléaire yagaragaje ko bizagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda mu ngeri zirimo ubuzima, ubuhinzi n’izindi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka, yavuze ko mu 1963 u Rwanda n’u Burusiya byafashe umwanzuro wo gushyiraho umubano ugamije kwagura imikoranire.
Kuva icyo gihe ngo ibihugu byombi byageze kuri byinshi, bigirana imikoranire mu ngeri zitandukanye byose bigamije iterambere ry’abaturage. Muri izo ngeri zatejwe imbere, harimo uburezi, ingufu, amahoro n’umutekano n’izindi.
Ati “Kaminuza zo mu Burusiya zahaye ikaze abanyeshuri ibihumbi b’abanyarwanda, bagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Twakiriye na gahunda nziza yo gutangira gutanga amasomo y’Ikirusiya ku banyeshuri b’Abanyarwanda, kandi ubu ni ubufatanye bw’ingenzi hagati y’abaturage bacu.”
Mu bijyanye n’ubuzima, yavuze ko hari imikoranire yabayeho, aho abaganga b’abanyarwanda bagiye bahugurirwa mu Burusiya. Ni mu gihe mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, hari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano harimo nk’iterabwoba.
Ati “Uyu munsi u Burusiya n’u Rwanda byubakiye ku musingi ukomeye bishobora kubakiraho mu gukomeza guteza imbere umubano kandi nizeye ko umubano wacu uzakomeza gukura no kwaguka, tugane mu kindi cyerekezo cyubaka yaba mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu bya siyansi, twavuze ibijyanye n’ingufu, ibintu u Burusiya bufitemo ubunararibonye.”
Ibihugu byombi bifitanye imihahirane mu by’ubucuruzi ariko kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye hamwe n’intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, byagiye bisubira inyuma.
Mbere ya 2020, u Rwanda rwakuraga ku bwinshi ibinyampeke, ifumbire, ibyuma n’ibindi. Mu 2017, ibyo u Rwanda rwatumije mu Burusiya byari bifite agaciro ka miliyoni 20$, bigeze mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 31$.
Rwanda tribune. com