Kuva Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 kugeza 29 Nzeri mu mwaka 2023, I Kigali hateraniye inama y’ibihugu bigize umuryango w’ Afurika y’uburasirasuba izwi nka East African Health and Scientific Conference, ibaye ku nshuro yayo ya 9, ihurije hamwe bashakashatsi bari hagati ya 450 na 500, bahuriye I Kigali hagamijwe kugira ngo berekane ibisubizo ku bibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri aka Karere. Iyi nama Kandi iri kwigirwamwo ibijyanye n’indwara zandura, izitandura, ndetse n’ibyorezo by’umwihariko ibyibasiye abatuye mu bihugu bihuriye mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, yavuze ko iyi nama yitabiriwe n’abashakashatsi batandukanye baturuka mu bihugu bigize EAC. Ko muri aba bashakashatsi Harimo abamaze kwandika inyandiko zitanga ibisubizo ku bibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuzima muri ibi bihugu.
Ati:” ni umwanya wo kubitangaza no kubumva, ndetse no gukorera hamwe imyanzuro yatuma bimwe muri byo bishyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abatuye ibi bihugu. Twakiriye abashakashatsi barenga 500 bifuzaga kugira icyo bagaragaza muri iyi nama, dukuramo bacye, tubona bafite ubushakashatsi bushobora kugira icyo bukemura mu bibazo byari byugarije urwego rw’ubuzima”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije muri East African Health Research Commission, Dr. Novat Twungubumwe, avuga ko ibihugu binyamuryango byugarijwe n’indwara nyinshi ko abashakashatsi mu gutanga umuti w’iki kibazo bashakishaimiti ijyanye n’ubuvuzi bw’izo ndwara.
Mubindibizaganirirwahoharimokureberahamweuburyoingarukaz’indwaraz’ibyorezozakwirindwamubuzimabusanzwebw’abaturage,habanokurwegorw’ubukungu,kukomubashakashatsiharimoabashoboyekubyiganokubisesengura,bikazahabwaumurongo.
Nkundiye Eric Bertrand