Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, i Kigali hateraniye inama yahuje abahagarariye amashuri Makuru yigenga mu mategeko (Legal Representative) n’abayobozi bazo mu gihugu hose, ni inama yiga ku miyoborere n’ireme ry’uburezi no kuganira ibintu n’ibindi.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro mu izina rya Minisiteri w’Uburezi utabashije kuboneka kubera izindi shingano , Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Rose Mukankomeje, yashimiye abayobozi b’ibigo by’amashuri makuru na Kaminuza byigenga ko bazirikana umusanzu wabo nk’abafatanyabikorwa ba Leta mu burezi , Ati: “Turashima kuba mwitabiriye iyi nama kandi tuzirikana cyane umusanzu wanyu nk’abafatanyabikorwa ba Leta mu burezi”.
Dr. Mukankomeje, akomeza avuga ko iyi nama iza kubafasha kumva neza ibiteganywa n’amategeko mu gufata ingamba zo kuyishyira mu bikorwa ngo kugirango imiyoborerr y’amashyuri makuru yigenga irusheho kuba mwiza bityo ngo ashobore kugera ku nshingano nyamukuru yayo ariyo gutanga uburezi bufite ireme.
Abayobozi by’amashuri makuru na Kaminuza byigenga mu Rwanda basobanuriwe itegeko rigenga imiyoborere y’Amashuri Makuru yigenga rikubiyemwo bimwe mu bibujijwe birimo kuba nta shuri rikuru cyangwa Kaminuza byigenga ryemerewe gufugura ishami ahandi cyangwa gushyiraho Ishami itabiherewe uburenganzira n’ikigo cy’igihugu gifite uburenganzira bw’amashuri makuru yigenga ( HEC,High Education Council).
Eric Bertrand Nkundiye