Amashirahamwe aharanira impinduka muri RDC LUCHA yigaragambirije imbere y’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi yamagana ubutegetsi bwe kuba bwarananiwe M23.
K’ munsi w’ejo wo ku wa Gatandatu, tariki ya 03/02/2024, i Kinshasa ku murwa mukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye myigaragambyo y’amagana M23 ko ikomeje kwigarurira ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Abakoze iyo myigaragabyo bari bitwaje ibyapa byamagana leta ya Perezida Félix Tshisekedi, kuba yemera ibice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru bikabohozwa n’inyeshyamba za M23, abigaragambya kandi ,bahamaganiye Perezida Félix Tshisekedi, bamushinja intege nke mu kurwanya M23.
Abigaragambya bakamejeje mu mujyi wa Kinshasa
Abakoze iyo myigaragabyo kandi bari bitwaje ibyapa byamagana leta ya Perezida Félix Tshisekedi, ndetse bakaba bashinja iyi Leta ayoboye kuba bose ari ababeshyi kuko ubwo yatorwaga yari yavuze ko isasu rimwe nirigwa ku butaka bwa Congo azahita arasa mu Rwanda, ariko kuva yabivuga umutwe wa M23 umaze kwigarurira ahantu henshi.
Abigaragambya kandi bamaganye n’umutwe wa M23, kuba imaze iminsi 600 igenzura u Mujyi wa Bunagana, arinawo yagize umurwa mukuru wa politike w’ibikorwa byose bigenzurwa na M23.
Mu makuru akomeje guca ku binyamakuru byandikirwa i Kinshasa, ahamya ko abari bahagarariye iyo myigaragabyo ko ari ishirahamwe riharanira impinduka muri RDC rya LUCHA, aho ndetse bamwe mubakoze iyo myigaragabyo, byarangiye batawe muriyombi n’inzego zishinzwe umutekano.
Isoko ya Rwandatribune iri Kinshasa ivuga ko mubatawe muriyombi bazira iyo myigaragabyo bagiye gufungirwa ahatazwi mu kigo gishinzwe iperereza cya DEMIAP mu bafunzwe harimo Matumano Bienvenue na Fred Bauma, bo mubayobozi ba LUCHA i Kinshasa.
Iy’i myigaragambyo yakozwe mugihe M23 yamaze gufata ingamba zikarishye, nkuko bigaragara mu itangazo yasohoye k’umunsi rivuga ko batazasubira inyuma ko ahubwo bagiye gucecekesha intwaro zose zitera imibabaro abaturage, iza SADC, FARDC, FDLR, Wagner group na Wazalendo.
Iri tangazo M23 yarishize hanze nyuma y’imirwano ikaze yasize uyu mutwe wambuye ingabo za Leta ibice byinshi biganisha urugamba rwagutse mu ntara ya Kivu y’amajyepfo , kugeza ubu M23 niyo igenzura umuhanda wa Goma-Minova, ndetse n’uwa Sake-Goma.
Mwizerwa Ally
Rwanda tribune.com