Abarozi b’ingurube mu Karere ka Musanze ndetse n’abakunzi b’akanyama kazo (Akabenzi) muri aka gace barasaba inzego bireba gukurikirana iby’indwara kugeza ubu itaramenyekana imaze guhitana izisaga 200 mu gihe cy’iminsi 3 gusa.
Ubu burwayi bwagaragaye cyane mu Murenge wa Muko aho aborozi n’abacuruzi bazo muri uyu murenge bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye.
Ngo zimwe mu ngurube zifashwe n’iyi ndwara mbere yo gupfa zibanza kugira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, ibara ry’umutuku ku ruhu ndetse , guhumeka nabi, kwanga kurya no gucika intege.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwabujije abaturage kurya inyama z’ingurube no kwirinda kuzigurisha mu mirenge 5 yashyizwe mu kato, ariyo uwa Muko, Muhoza, Busogo, Rwaza na Kimonyi.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kugeza ubu iyi ndwara itaramenyekana aho mu Murenge wa Muko honyine hamaze gupfa ingurube zirenga 250.
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Musanze habarurwa aborozi b’ingurube barenga ibihumbi 2 borora ingurube zisaga ibihumbi 10.