I Nairobi muri Kenya, haramukiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bashishikarijwe n’utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, usaba ko Perezida William Ruto n’ubutegetsi bwe, begura.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, ije nyuma yuko Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ashishikarije abamushyigikiye, kwigabiza imihanda bagakora imyigaragambyo karundura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abashyigikiye uyu mugabo wari wahamagariye abayoboke be mu cyumweru gishize, bamwumviye, bajya mu mihanda mu bice bitandukanye mu murwa mukuru wa Kenya, i Nairobi bakora iyi myigaragambyo.
Iyi myigaragambyo yabereye mu bice binyuranye bya Nairobi, yaranzwe no gushyamirana hagati y’abayitabiriye ndetse na Polisi yabyutse ibatatanya, ikarasa ibyuka biryana mu maso kugira ngo bareke iyi myigaragambo itemewe.
Byari biteganyijwe kandi ko Raila Odinga na we yitabira iyi myigaragambyo aho yaberaga kuri site imwe, gusa ntiyahakandagiye kuko abapolisi bari bamaze kubatatanya.
Uyu mugabo wagiye atsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu anyuranye, yakunze gushishikariza abamushyigikiye gukora imyigaragambyo na bo bakamwumvira.
Imyigaragambyo yagiye ishorwa na Raila Odinga, yaba ari iyabaga yakurikiye gutsindwa kwe, ndetse n’indi inyuranye, yagiye yangirikiramo byinshi ndetse abaturage bamwe bakahasiga ubuzima.
RWANDATRIBUNE.COM