Impanuka y’ubwanikiro yakomerekeyemo abantu 4 mu Mudugudu wa Ntovi ,Akagari ka Ntovi, , mu Murenge wa Rukumbeli, ejo ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023.
Umunyambanga Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Rukumbeli, Mugabo Daniel, yamamije iby’aya makuru ndetse ko abakomeretse bari kwitabwaho kwa muganga.
Amakuru akomeza avuga ko abagwiriwe n’ubu bwanikiro bw’ibigori bajyanywe mu bitaro Bikuru bya Kibungo, abandi ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.
Usibye aba bakomeretse ntawahasize ubuzima.
Iyi mpanuka ibaye nta minsi myinshi ishize habaye impanuka yashenguye benshi aho ubwaniko bw’ibigori mu Murenge wa Rusororo Mujyi wa Kigali buguye ku bantu, abarenga 10 bakahasiga ubuzima.