Umusirikare w’u Burundi uri mu bari kurwana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yandikiye ibaruwa Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko bari kurwana intambara badasobanukiwe impamvu yayo, bikora benshi ku mitima.
Ni ibaruwa dukesha urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, yanditswe mu rurimi rw’ikirundi, tugiye kugenekereza mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Iyo baruwa iragira iti “Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu cy’u Burundi, ukaba n’Umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Burundi.”
“Nejejwe no kubamenyesha bimwe mu bibazo bihangayikishije abasirikare b’u Burundi boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo ( TAFOC), na Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye na Leta ya Congo.
“Na none Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu, Abasirikare twese turashima kubona warakoze ikintu cyari cyarananiye Ubutegetsi bwose bwakubanjirije mu kutwongera umushahara. Ibyo wadukoreye muri uyu mwaka wa 2023 ntituzigera tubyibagirwa, watwibutse tugeze habi cyane. Ni nayo mpamvu twizera ko n’andi marira yacu uzayumva, ugafata ingingo zinogeye kandi zubahiriza Umusirikare w’igihugu.”
Nyakubahwa Umukuru w’igihugu cyacu cy’u Burundi, ntituramenya intambara turimo muri Congo. Mu mwaka wa 2021, twarwanye intambara muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwa TAFOC, aho tumaze imyaka ibiri turwana na Red-Tabara na FNL ya Nzabampema.
Twarwanye mu buryo bubi cyane mu gihugu tutamenyereye, Twahaburiye abasirikare benshi, bivuye ku kutagira ibikoresho bihagije, maze abasirikare bakagwa mu mitego bagiye guhaha, bagiye kuvoma cyangwa bari mu ngendo. Ibi twarabyakiriye kuko twarimo dushakira igihugu cyacu cy’u Burundi u mutekano mwiza.”
Intambara tutaramenya icyo igamije niyo turimo muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu kwezi kwa Karindwi 2023 niyo tutumva. Twambara imyambaro y’ikindi gihugu, twambara ibendera ry’ikindi gihugu, turwana twitwa abakongomani, Tujyana ku rugamba n’abantu batari abasirikare bitwa Wazalendo, Bamwe bavuga indimi tutumva bikagorana gukorana nabo, Tugenda dufite ubwoba kubera inyigisho Wazalendo bahabwa. Bo bajya ku rugamba bazi ko bagiye kurwanya abatutsi, mu gihe muzi ko igisirikare cy’u Burundi kirimo Abatutsi n’abahutu, Iyo ntambara iratugora kuyumva, bamwe mu basirikare bacu bagendana ubwoba ko bashobora kwicwa n’abo ba Wazalendo.
Nyakubahwa Umukuru w’igihugu cyacu cy’u Burundi, muheruka kuduha umuyobozi mushya, Colonel Léandre Kavamahanga, mwagize neza, ariko ibyo yatubwiye ntibyatunyuze ; Yatubwiye ko twaje muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya Red-Tabara na Nzabampema , abo ni abo twasize muri Kivu y’Amajyepfo, hano muri Kivu y’Amajyaruguru turwana na M23. Birababaje kujya kurwana ariko uwo murwana nawe Abayobozi bakamuguhisha.
Uyu musirikare yanditse byinshi harimo n’uko yasabye ko umwe mubasirikare bari kumwe muri Congo w’u Burundi Colonel Emmanuel Haringanji yafungwa kubera ibikorwa bidahwitse yakoze.
Mubyo uyu musirikare wanditse iyi baruwa ashinja Colonel Haringaji Emmanuel, harimo kwicisha abasirikare inzara ndetse ko yagize n’uruhare kugira ngo abasirikare benshi bapfe barimo Major Ernest Gashirahamwe, Ngo kuko yakuye abasirikare bamwe k’urugamba bituma abakeya basigaye bapfa.
Iyi baruwa igaragaye nyuma y’uko mu minsi yashize, Abaturage bo mu Gihugu cy’u Burundi bari barimo gutakamba basaba Perezida Ndayishimiye ko yakura Abasirikare babo mu gihugu cya Congo aho bakomeje gusiga ubuzima.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com