Abaturage ba Cuba bari mu cyunamo bifatanyije na bagenzi babo b’Abarundi kubera urupfu rwa Perezida Petero Nkurunziza. Ubutegetsi bw’i La Havana bwategetse ko ibendera rya Cuba ryururutswa kugeza hagati mu rwego rwo kunamira Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.
Radiyo Televiziyo y’u Burundi ( RTNB) yatangarije kuri Twitter ko icyo cyunamo cyatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 12, Kamena, 2020.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Cuba kivuga ko abaturage bose ba Cuba bagomba kunamira Pierre Nkurunziza.
Nta mubano wihariye uzwi na benshi uri hagati y’u Burundi na Cuba.
Bamwe mu mpuguke mu mibanire y’ibihugu bavuga ko kuba igihugu cyakururutsa ibendera rikagera mu cya kabiri kiri kwifatanya n’abo mu kindi gihugu cy’inshuti zagize ibyago ari ibindi bijya bibaho.
Bavuga ko bikorwa iyo ibihugu bifitanye umubano ukomeye.
Iby’uko abaturage bakunamira Umukuru w’igihugu w’ikindi gihugu byo bemeza ko bidakunze kubaho keretse iyo abaturage bafitanye ubucuti bukomeye ndetse rimwe na rimwe bushingiye no ku maraso.
Ndacyayisenga Jerome