Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, habonetse ikibazo cy’ikoranabuhanga hafi ku isi yose cyahagaritse serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere kubera ko imiyoboro myinshi y’itumanaho ku bibuga by’indege isa n’iyagize ikibazo.
Muri leta zunze ubumwe z’ Amerika, Kompanyi z’indege zikomeye zahagaritse ingendo zose zari zifite muri iki gitondo, kimwe no m’Ubwongereza, aho na Sosiyete nini ya gari ya moshi muri iki gihugu yatangaje ko ingendo zishobora guhagarikwa.
Mu gihugu cy’ u Buhinde, naho irihungana rikomeye ry’ikoranabuhanga ryo mu kirere ryahageze ndetse bikaba byatangajwe hamwe n’ibindi bihugu ndetseno muzindi serivisi zinyuranye zagezwehon’izingaruka, harimo na serivisi z’ ingenzi.
Aux alentours de 6h TU vendredi 19 juillet, la télévision australienne TV ABC et des entreprises ont annoncé être confrontées à une panne technique géante, perturbant fortement leur travail. Peu de temps après, d’autres pays ont fait des signalements similaires, mentionnant des impacts surtout sur leurs réseaux de transports.
Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyuwa gatanu ku isaha ngenga masaha ni ukuvuga saa smbili ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi Televiziyo yo muri Ositaraliya ABC hamwe n’amasosiyete akomeye mu gihugu batangaje ko bahuye n’ikibazo gikomeye cya Tekinike, bityo bibangamira akazi kabo.
Nyuma y’igihe gito, hari n’ibindi bihugu byatanze raporo zisa n’izo , aho bagaragaje ingaruka zikomeye batewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga ryakomotse ku miyoboro yabyo.
Nk’uko ikigo gishinzwe indege za Leta zunze ubumwe za Amerika (FAA) kibitangaza cyavuze ko indege zikomeye zo muri Amerika zirimo iza Kompanyi ya Delta, United na American Airlines zahagaritse ingendo zazo zose, kubera iki kibazo cy’itumanaho .
Ibindi bibuga by’indege by’i Burayi nabyo byavuze ko byahuye n’izi ngaruka. I Berlin, mu Budage naho ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyahagaritswe aho Umuvugizi wacyo yagize ati: “Kugeza ubu dufite amakuru ko habaye ikibazo cya tekiniki kandi kubera iyo mpamvu uburyo bwo kwinjiza abagenzi muri mudasobwa nabwo buri gutinda cyane rero ningombwa ko duhagarika serivisi y’ingendo zo mu kirere kugeza ku isaha ya saa kumi.
Isosiyete y’indege ya Irlande, Ryanair ari nayo nini mu Burayi mu bijyanye no gutwara ‘umubare w’abagenzi batwaye, yavuze ko muri iki gihe bahuye n’ikibazo cy’itumanaho bagira abagenzi inama yo kugera ku kibuga nibura mbere ho amasaha 3 kandi bakaba baboneyeho no gusaba abagenzi imbabazi.
Sosiyete yo mu Buholandi KLM nayo ni Imwe mu zahagaritse ibikorwa byazo, gusa igihugu cy’Ubufaransa cyo nticyagezweho n’ibi bibazo nkuko muyobozi w’ibibuga by’indege bya Paris abitangaza aho yavuze ko indege zijyanye n’igihe kandi ziteye imbere zitagerwaho n’izi ngaruka z’itumanaho mu by’ikoranabuhanga.
Mu Buhinde, hatangajwe indege eshatu zahuye n’iki kibazo cy’itumanaho naho Hong Kong hahagaritswe ibikorwa bimwe na bimwe by’ingendo z’indege. Mu Bwongereza, amasosiyete ane akomeye muri iki gihugu ya gari ya moshi nayo yavuze ko yagezweho n’ingaruka zayateye guhagarika ibikorwa byayo ku munota wa nyuma.
Si ibi gusa byagezweho n’ikibazo cy’itumanaho ahubwo harimo n’Isoko ry’imigabane rya Londres, n’ibigo by’ubutabazi cyane cyane mu ntara ya Alaska, ahobahuyen’ibibazo bya mudasobwa bigira ingaruka ku murongo wo gukwirakwiza amakuru ajyanye n’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com