Mugihebamwemubaturagebo ku Mugabane w’Afurika n’u Rwanda badasiba kuvuga ko banenga serivisi zitanozezo mubuvuzi bahabwa. Ikibazo cy’iyi mitangire itanoze ya serivisi z’ubuvuzi ugasanga gihuzwa n’ubuke bw’abaganga aho usanga umuganga umwe byibuze yita ku barwayi ibihumbi bitanu (5000), Abaganga nabo bakagaragaza ko bahabwa umushahara muke ngo bigatuma bamwe bahitamo kujya gukorera umwuga wabo mu bindi bihugu byateye imbere ku yindi migabane.
Abaganga batandukanye baturutse mu bihugu 30 byo ku mugabane w’Afurika , Inzego za Leta zishinzwe ubuzima n’ibigo by’ubuzima byigenga , Bavuze ko bagiye guhangana n’ikibazo cya serivisi zitanoze n’icy’abaganga bo ku mugabane w’Afurika bajya gukora ku yindi migabane ibyo ngo bikaba biteye impungenge ahanini zishingiye ku kuba ibihugu bibura Abaganga .
Ibi byagarutswe ho mu nama mpuzamahanga ya 25 y’urugaga rw’abaganga muri Afurika (AMCOA) iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 kugeza ku ya 07 Nzeri 2023, ihurije hamwe abari mu rugaga rw’abaganga ku mugabane w’ Afurika. Aha Hari kwigirwamwo uko hanozwa serivisi z’ubuvugizi bunoze kugirango abaturage babone, Ubuvugizi bunoze hanarebwa n’imbogamizi ziri mu kwita ku buzima bw’abaturage ku mugabane w’ Afurika.
Perezida wa AMCOA, Prof. Simon Nemutandani, umuganga ukomoka muri Afrika y’epfo, avuga ko hakenewe umuganga wujuje ibyangombwa kandi ushoboye, watojwe neza, kandi ushobora gutanga serivisi nziza ku baturage. Yagize Ati:” Tugomba gukora ku buryo dutanga serivise nziza z’ubuvuzi kubaturage tunafatira hamwe ingamba zikumira abaganga bacu bajya gukorera ku yindi migabane”.
Lt Colonel Dr Africa Gasana, umuganga mu bitaro bikuru bya Gisirikare, I kanombe akaba ari we uhagarariye urugaga rw’abaganga mu Rwanda, avuga ko muri iyi nama kwigirwamo kunoza ubuvuzi, uko umubare w’abaganga wakwiyongera hagamijwe kunoza ubuvugizi bunoze, Ati:” Abaganga bavura abaturage bacu baracyari bake ugereranije n’umubare uteganijwe, impamvu turi kwiga kunoza uyu mwuga ni uko abaganga bavura abaturage bakiri bake kuko umuganga umwe ku ijana ( 1/1000) twihaye nabwo turawugeraho rero turi kwigira hamwe uko ku rwego rwa Afurika no mu Rwanda Abaganga bagera no ku rwego rwo hasi kugirango umuturage wese ashobore kubona ubuvuzi bumunogeye”.
Dr Africa , akomeza avuga ko ariyo mpamvu bagomba kugabanya abarwayi bajya kwivuza hanze banyuze mu buvuzi bwiza, ati:” Tugomba guhindura imikorere aho kugira ngo umuganga yiharire umurwayi wenyine agomba kureba uburyo ki yakorana n’abandi baganga bagenzi be kugirango bashobore kuvura umurwayi ntibamubonemwo igice kimwe cy’ubuvuzi Ahubwo bamufate nk’umuryayi ufite kuba yarebererwa ku myanya yose y’umubiri bityo ntihagire indwara yose dusiga inyuma”.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko umugabane wa Afurika umaze ibinyacumi byinshi uhangana n’iki kibazo, Ati” Umukoro nakwifuza kubaha ni uko twakorera hamwe tugafasha uyu Mugabane wacu guhindura uburyo twigishamo abakozi bo kwa muganga, ibi bizadufasha mu kubaka ubushobozi bw’imitangire inoze ya serivisi twifuza gutanga.”
NKUNDIYE Eric Bertrand