Dr Innocent Biruka umunyamabanga wungirije akaba n’umuvugizi wa CNRD/FLN igice cya Gen Hakizimana Antoine Jeva, avuga ko ibibazo bamazemo igihe n’abayoboke babo bitazakomeza kuba karande.
Dr Innocent Biruka ,akomeza avuga ko CNRD/FLN igice cya Gen Jeva bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ko ibi bikubiye mu mirongo migari ya Politiki ,uyu mutwe witeguye kumurikira abayoboke babo mu byumweru 12 biri imbere.
Yasabye abayoboke ba CNRD/FLN bari bamaze igihe baracitse intege kubera ibibazo uruhuri bari bamaze igihe bacamo, kongera kugaruka bagashyigikira uyu mutwe kuko witeguye guhindura ibintu mu Rwanda.
Yagize ati:” Ibibazo byacu ntabwo bizakomeza kuba karande. Ubu twaje tuje kandi twiteguye gukuraho ubutegetsi bwa FPR tugahindura ibintu mu Rwanda .
Mu byumweru 12 biri imbere tweteguye kumurikira abayoboke bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange, gahunda shya zizaranga politiki yacu igamije guhindura ibintu mu Rwanda ,nyuma y’ibibazo twari tumaze igihe ducamo.”
Abakuriranye amagambo ya Dr Innocent Biruka, bamuhaye urwamenyo bamusubiza ko nta bushobozi umutwe wa CNRD/FLN ufite bwo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Hari bamwe bamwibukije ko no muri CNRD/FLN umutwe abereye umuvugizi ,bananiwe kumvikana hagati yabo bitewe n’uko bamaze igihe barwanira ubuyobozi n’umutungo wa CNRD/FLN, hakiyoneraho ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere bakomokamo.
Bamubajije uburyo abantu bananiwe kwiyobora ubwabo, babasha kuyobora u Rwanda kubera amacakubiri yababayeho karande, mu gihe Ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kunenga bushimwa n’Abanyarwanda n’Abanyamhanga benshi kubera ibikorwa by’iterambere byivugira bumaze kugeza ku Rwanda no kongera kurwubaka nyuma yamahno yarugwiririye mu 1994.
Bakomeza bavuga ko Dr Innocent Biruka, ashobora kuba yibagirwa vuba kuko atari ubwambere FLN igerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko benshi mu bari bawuyoboye barimo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara, Nsengiyumva Herman bakaba barisanze m’Ubutabera bw’u Rwanda tutibagiwe n’abandi barwanyi benshi bishwe abandi bagafatwa mpiri bakisanga mu Rwanda.
Dr Innocent Biruka, ni umwe mu baheruka kugirirwa ikizere na Gen Jeva aho yamugize umunyanabanga wungirije n’umuvugizi wa CNRD/FLN nyuma yo gushwana na Lt Gen Hamada .
K’urundi ruhande ariko, hari ikindi gice cya CNRD/FLN ubu kiyobowe na Chantal Mutega afatanyije na Lt Gen Hamada batemera ubuyobozi bwa Gen Jeva na Dr Innocent Biruka n’abandi bafatanyije, bavuga ko bishyizeho kubera inyota y’ubutegetsi ndetse ko ubuyobozi bwabo butemewe n’amategeko agenga CNRD/FLN.
Kugeza ubu, CNRD/FLN yamaze gucikamo ibice bibiri bihanganye , bituma benshi bibaza uko bene aba bantu babasha kuyobora igihugu nk’u Rwanda, kandi nyamara nabo barananiwe kwiyobora kubera amacakubiri no kurwanira imitungo.
Ariko urururimi ni inyama yigenga koko. Mwafashe basi umudugudu umwe mugakuraho umuyobozi wawo tukemera ko mutikirikgita mugaseka