Ibibazo byari hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sosiyetez y’Abashinwa ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, CMOC Group muri iki gihugu byashyizwe ho akadomo, bivuze ko iyi Sosiyete yahoraga iregwa na Leta ibibazo byinshi yabikemuye.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari imaze iminsi yinubira inyungu ihabwa ku mabuye y’agaciro acukurwayo.
Hari hashize iminsi kandi iki gihugu gishinja sosiyete Tenke Fungurume igenzurwa na CMOC, gutwara inyungu nyinshi no guhimba imibare y’amabuye ya Cobalt acukurwa muri Congo, kugira ngo iyo sosiyete itishyura icyo gihugu amafaranga menshi bumvikanye.
CMOC ifite imigabane ingana na 80 % muri Tenke Fungurume mu gihe RDC ifitemo imigabane ingana na 20 % binyuze muri sosiyete ishinzwe amabuye y’agaciro, Gecamines.
Umwuka mubi hagati ya Congo na CMOC wazamutse cyane umwaka ushize, ubwo Congo yajyanaga mu nkiko iyo sosiyete ishinjwa ubusambo no gushaka kunyanganya icyo gihugu, icyakora impande zombi zikaza kwemera gukemura ikibazo mu bwumvikane.
Nubwo impande zombi zari ziri mu bwumvikane, urukiko rwategetse ko amabuye acukurwa mu birombe bya Tenke Fungurume atemererwa gusohoka igihugu, kugeza ubwo ubwumvikane buzaba bumaze kugerwaho.
Bivugwa ko kugeza ubu CMOC yari ifite toni 16 000 za Cobalt zaheze muri RDC kubera kutumvikana n’icyo gihugu.
ikirombe cy’abashinwa mueri Congo
Icyakora iyi sosiyete yatangaje ko ubu byakemutse impande zombi zamaze kumvikana, nubwo batahishuye inyungu bemeye kwishyura RDC.
Congo ni kimwe mu bihugu bifite cobalt nyinshi mu butaka bwayo, kuko ibarirwa 70 % bya Cobalt yose iri ku isi. U Bushinwa nicyo gihugu cyoherezwamo Cobalt nyinshi icukurwa muri Congo kuko ingana na 60 % y’iyo icyo gihugu gikenera yose, ikifashishwa cyane cyane mu ikorwa rya batiri.
Bivugwa ko gushwana kwa RDC n’u Bushinwa gushobora kuba kwari kwihishwe inyuma na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zitishimiye kuba u Bushinwa aricyo gihugu gifite ukuboko kunini mu mabuye ya RDC.
Nubwo ibya CMOC na RDC, haracyari undi mwuka mubi hagati y’u Bushinwa n’icyo gihugu ku yandi masezerano byasinye ubwo RDC yayoborwaga na Joseph Kabila, mu ishyirwaho rya sosiyete icukura amabuye y’agaciro yiswe Sicomines.
Impande zombi zifitemo imigabane ariko u Bushinwa bufitemo myinshi. Bwari bwemeranyije na RDC gucukura amabuye y’agaciro, nabwo bukubakira icyo gihugu ibikorwa remezo bigezweho birimo imihanda, amashuri, ibitaro.
Sosiyete zo mu Bushinwa zemeye ko zizashora miliyari eshatu z’amadolari mu kubaka ibyo bikorwa remezo, izindi miliyari eshatu zigakoreshwa mu gutunganya ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.
Muri Gashyantare uyu mwaka umugenzuzi mukuru w’imari muri Congo, yavuze ko igihugu cye cyahombeye muri ayo masezerano kuko ibyo u Bushinwa bwemeye bitakozwe.
Yasabye ko Congo yongerwa miliyari 17 z’amadolari bitaba ibyo amasezerano agaseswa.
Haracyariho ibiganiro hagati y’impande zombi, gusa biteganyijwe ko bishobora kugera ku mwanzuro dore ko biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azasura u Bushinwa muri Gicurasi uyu mwaka.
Igihugu cy’Ubushinwa gishora imari yacyo muri Afurika cyane kuburyo hari n’abavuga ko aricyo cyambere.
Umuhoza Yves