Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yatangiye kureshya Abarundi abasaba gukomeza kumuba inyuma , kandi ngo ibi bigomba gukomeza no mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe 2025.
Perezida Evariste Ndayshimiye yagereranyije Abarundi nk’inzuki, mu gihe we asanga ari umwami wazo ndetse anongeraho ko nk’uko Inzuki zigaragira umwami wazo zikanamukurikira aho agiye hose, ari nako Abarundi bagomba gukomeza kumujya inyuma no kumushyigikira.
Ati: “Tumere nk’inzuki zikorera umwami wazo kandi zikamuyoboka. Abarundi twigane rero iyo ngendo nziza. Hari itsinda ry’abarundi ryanga amatora, uwo mutima tuwurandurane n’imizi, twikubite agashyi.”
Ni ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye Kuri uyu wa 12 Mata 2024 mu murwa mukuru wa Gitega, ubwo yatangizaga igikorwa yise “inyigisho zo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2025.
Ndayishimye yabwiye abaturage ko amatora y’umwaka utaha azaba meza cyane ndetse ko nta muntu n’umwe uyakumiriwemo kandi klo Abarundi bose ariwe bagomba gutora.
Perezida Ndayishimiye arikanga iki?
Amakuru dukesha umwe mu Banyapolitiki b’Abarundi utashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko ubu Perezida Evariste Ndayishimiye afite impungenge z’uko abaturage b’Abarundi batazongera kumutorera kuyobora iki gihugu muri manda ya Kabiri ku mpamvu zikurikira:
1.Ubukene bukabije mu gihe abo muri CNDD-FDD bakoje kwigwizaho imitungo
Ibi biraterwa n’uko mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye, ubukene bwararushijeho kwiyongera mu Burundi ndetse n’igiciro cy’ubuzima kirushaho kuzamuka, bitewe n’imirongo ya politiki yashizweho na perezida Ndayishimiye harimo nko gukumira ibicuruzwa byo hanze mu gihe iki gihugu kitarabasha kwihaza yaba ibikorerwa mu nganda bikewe ku isoko ,ibikomoka k’ubuhinzi n’ibindi.
Mu gihe ubukene n’inzara bikoje kuvuza ubuha mu Barundi, bamwe mu bikomerezwa mu Ishaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bo bakomje kwigwizaho imitungo binyuze mu kunyereza umutungo w’igihugu, ruswa n’akarengane.
Hejuru yibi kandi, ngo hiyongeraho kuba Perezida Evariste Ndashimiye yarafunze imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda bituma abaturage bayituriye barushaho gukena no gusonza bitewe n’uko ibikorwa by’ubucuruzi aba baturage bakoranaga n’abaturanyi(Rwanda) ubu byahagaze.
2.Amakimbirane hagati y’ibikomerezwa muri CNDD-FDD!
Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yafunga Gen Allain Guilaume Bunyoni, byakuruye amacakubiri mu ishaka CNDFDD riri ku butegetsi, ndetse kugeza ubu bamnwe mu bagize iri shyaka, bakaba barabirwanyije binatuma bacikamo ibice kimwe gishyigikiye Evariste Ndayishimiye ikindi Gen Bunyoni .
Ubu perezida Ndayishimiye, akaba afite impungenge z’uko benshi mu bantu bakomeye muri CNDD-FDD bashobora kutazamwemerera kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe 2025 .
Iyi ngo ni imwe mu mpamvu zatangiye gusunikira Perezida Ndayishimiye, kwiyegereza abayoboke ba CNDD-FDD bo kurwego rwo hasi, kugirango bazamushigikire ubwo azaba ahanganye n’ibikomerzwa byo muri CNDD-FDD 2025.
3.Ikibazo cya M23!
Imiryango itandukanye y’Abarundi, ikomeje gusaba Guverinoma, gukura abasirikare b’Abarundi mu burasirazuba bwa Congo, ngo kuko bakomeje kuhapfira ku bwinshi abandi bagafatwa mpiri kandi ngo ntacyo Guverinoma y’Uburundi iha imiryango y’abasirikare bicwa na M23(Indishyi) muri Congo ntigire n’icyo ikora ngo abafashwe mpiri na M23 barekurwe.
Ibi ngo byatumye perezida Ndayishimiye atakarizwa ikizere n’Abarundi batandukanye , ngo kuko kohereza abasirikare muri Congo kurwanya M23 ,bishingiye ku nyungu bwite z’Agatsiko k’Abantu bacye bari ku butegetsi aho kuba inyungu z’Abarundi bose muri rusange.
Perezida Ndayishimiye n’ibindi bikomerezwa birimo Gen Prime Niyongabo Umugaba mukuru w’ingabo z’Uburundi, ngo bahawe miliyoni zisaga 20 z’Amadorari mu gihe abasirikare bajya kurwana urwo rugamba babona intica ntikize kandi abaguyeyo imiryango yabo ntihabwe indishyi.
Ubu perezida Ndayishimiye ashobora kwisanga muri DRC wenyine, nyuma yaho Perezida w’Afurika y’Epfo agiranye ibiganiro na Perezida Kagame akavuga kjo agiye ahinduye imyumvire ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo ndetse kuwa 15 Mata akazaba ari muri Uganda kuganira na Perezida Museveni kuri iyi ngingo.
Ibi bigairo kandi Perezida Kagame yabigiranye na samiya suluhu wa Tanzaniya ndetse ubu amakuru ariho n’uko sADC ishobora kuvana ingabo zayo muri Congo hanyuma hakimakazwa inzira y’ibiganiro ari naho benshi bahera ko Perezida Ndayishimiye ashobora kwisanga asigaye muri DRC wenyine.
Claude HATEGEIKIMANA
Rwandatribune.com