Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru Perezida wa AU yatangaje ko ibi bazo by’u Rwanda na DRC Atari ibya nonaha ahubwo ari ibya kera no kubikemura bisaba kwitonda.
Ibi Moussa Faki Mahamat yabitangaje ubwo yavuganaga na Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa hamwe n’ikinyamakuru RFI nyuma y’inama ya 19 ya Francophonie, iyi nama kandi yashyigikiye inzira y’amahoro ikomeje gukorwa mu karere.
Uyu mugabo yagize Ati: “Ikibabaje ni uko ibintu atari bishya. Mu myaka irenga makumyabiri, uburasirazuba bwa DRC buri mu bibazo. Ni ikibazo ku Banyekongo, ku baturanyi babo kandi ni ikibazo ku mugabane wa Afurika “.
Yongera ho Ati: “Muri aya makimbirane, hakenewe igisubizo cya politiki byanze bikunze: inzira yatangiriye i Nairobi n’imbaraga za perezida wa Angola. Izi mbaraga zishyizwe hamwe zigomba kutugeza ku gisubizo cya politiki. Nibyo twahitamo “.
Mu gihe Kinshasa ishimangira ko itazahurira ku meza y’ibiganiro na M23 , Moussa Faki Mahamat yavuze ko byaba byiza abanye congo bahisemo ibibabereye.
Ati“Mu kumva umuhuza Uhuru Kenyatta, ibiganiro bya Nairobi bigomba gukomeza. Abanye congo ni bo bagomba kumenya uwitabira izo nama. Hifujwe, ko mu rwego rwo gushakisha amahoro,aribo babigiramo uruhare rushoboka. Ibyo ari byo byose, impande zihanganye ubwazo ni zo zizi igikenewe ”.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo I Luanda hateganijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bitandukanye kugira ngo bashakire hamwe ibibazo by’iki kibazo
Umuhoza Yves
Uwanga amahoro amaherezo agwiza amahano!
Kandi ngo “Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro”
DRC yanywanye na FDLR kandi ari inkora-maraso basize bahekuye URwanda none irajijisha.
Tuvugishe ukuri ko DRC iyo itatse iba yiriza nk’umwana Kandi w’inkubaganyi utabyemera.
DRC Ibaneze yihe agaciro, igahe n’abaturanyi maze ituze duturane.
Ndashimira URwanda cyane ko ruzi Kandi rukubahiriza Ikiremwa-muntu.
Ndashimira cyane nanone Abagize M23 biyemeje guharanira uburenganzira bwabo ku kiguzi icyo aricyo cyose! ??
Dushimire n’abakomeje kugira Uruhare mu kugarura umwuka mwiza hagati ya DRC n’URwanda no mu Karere k’ibiyaga bigari muri rusange.
M23 ivuge ko ariyo yonyine muti cg igisubizo cy’umutekano n’ amahoro birambye mu burasirazuba bwa DRC no ku mipaka y,’ibihugu bituranyi bihakikije ko kuyirwanya ari ukurwanya ayo mahoro n’umutekano byabuze mu myaka 20 ishize abantu bicwa, abandi bakagirwa impunzi ndetse n’ ibihugu bituranyi byagiye biterwa byahaburiye umutekano.
Ibibazo by’u Rwanda na RDC bizarangira ari uko RDC imenye ko u Rwanda ari igihugu nkayo ubwayo kandi ikareka gushigikira abashaka guhungabanyiriza u Rwanda umutekano kwisonga, FDRL. Kuva muri za 1990 RDC yakomeje kwerekana ko yifatanije n’abajenosideri bahekuye u Rwanda n’abandi bamunzwe n’ingengabiterezo ya jenoside bifuza kubona u Rwanda rutokombera! Nubwo kugeza ubu tuzi ko M23 ari abanyekongo barwana kuburenganzira bwabo ariko RDC ikavuga ko ari abanyarwanda bitewe n’urwango badufitiye, n’ubundi bizatinda ariko bigere aho u Rwanda ruzafasha M23 cga rugatera RDC kumugaragaro k’unyungu z’umutekano w’u Rwanda. RDC nidahagarika ubwo buryarya bwo gukorana ‘n’abarwanya u Rwanda, nayo ntizagira umutekano.
Gukemura ibibazo biri hagati ya congo nu Rwanda bitirira gushyigikira M23 nuko imitwe yose ikorera ku butaka bwa congo barwanwa surtout abahekuye u rwanda bagikomeje gushyigikirwa na rdc kandi igikomeye nuko état congolais ibakoresha muri Fardc. Ikindi nuko abanyecongo bavuga ururimi rwikinyarwanda basimbujwe abanyarwanda bahunze u rwanda basize baruhekuye arinayo mpamvu M23 irwana
Nukuri innocent & Bosco ibyo muvuze ni ukuri ,icyo nongeraho nuko Congo yuzuye abangabwenge benshi bafite ama PHD muri histoire bagomba kwibuka amateka ya conference de Berlin ko ariyo source ya m23 . M23 n’abanyarwanda bakatiweho imipaka n’ubutaka bwabo bomekwa kuri Congo bahinduka abanyecongo ariko ururimi rwabo ntirwahindutse ngo nuko nashyizwe kuri Congo. Abanyarwanda na m23 n’abavandimwe batandukanijwe n’ayo mateka niyo mpamvu no kubatandukanya biragoye kuko akenshi abavandimwe barasa kd byihariye bavuga ururimi rumwe.