Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bigaragara mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage.
Ibi byatangajwe mu nteko Rusange ya Sena ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo idasanzwe ya Sena, yashyiriweho kureba mu gihe cy’iminsi 30 ibibazo binyuranye biri mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abadafite aho baba.
Perezida w’iyi Komisiyo idasanzwe, Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko muri rusange abasenateri bari muri iyi komisiyo idasanzwe basanze hari byinshi abaturage batujwe mu midudugu y’icyitegererezo bishimira
Uwizeyimana Vincent, umuturage watujwe muri Muhanga yagize ati “Aho iyi nka maze kuyibonera byankuye mu bukene ntabwo nabura amafaranga yo kuba nagurira umwana ikayi ngo mbe nabura amafaranga yo kugura amavuta yo kurya, ni ukuvuga ngo iyi nka yangezeje kuri byinshi cyane.”
N’ubwo bimeze bityo mu icukumbura komisiyo idasanzwe ya Sena yakoze, yasanze hari ibibazo bitandukanye bigaragara muri iyi midugudu.
Ikibazo cy’isuku nke no kuba abatujwe muri iyi midugudu badafata ibikorwa remezo bahawe neza byagarutsweho muri raporo idasanzwe ya Sena. Gusa bamwe mu baturage batuye muri iyi midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage bagaragaza inzitizi bafite.
Uwizeyimana Vincent ati “Hari abo ubona isuku iri ku rwego ruri hejuru, kuko mu bantu 100 ntabwo abantu bose bakumvira ibintu rimwe hano turi imiryango 116 ntabwo imyumvire yahita iba imwe ariko mu bigaragara uko binjiye hano bameze ubona ko harimo itandukanirizo.”
Bamwe mu basenateri basanga hakwiye kubaho ubukangurambaga no kuganirizwa ku baturage batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo n’indi leta yatujemo abaturage.
Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta ituzamo abadafite aho baba.
Imidugudu isaga 120 niyo imaze kubakwa mu gihugu, ingo ibihumbi 5,182 nizo zimaze gutuzwa muri iyo midugudu, izi ngo zigizwe n’abaturage ibihumbi 28 basoroma ku mbuto zo gutura muri iyi midugudu y’icyitegererezo.