Abenyekongo, batangiye ku garagaza ibibazo uruhuri n’amakenga ku ngabo z’u Burundi ziheruka koherezwa mu Burasirazuba bwa DRcongo ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepho guhera tariki ya 13 Kanama 2022 mu rwego rwo huhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ,avuga ko abanyekongo bakomeje kwibaza no kugira amakenga ,ku mpamvu igihugu cy’u Burundi ubu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, cyahisemo kohereza ingabo mu majyepho ya Kivu kandi ari ibintu bihenze cyane.
Bakomeza bagaragaza amakenga bafitiye izo ngabo, ngo kuko usibye ibyagaragajwe n’ubutegetsi bwa DR Congo n’u Burundi y’uko izo ngabo aribwo zajya muri DRCongo ku buryo bw’umvikanyweho n’ibihugu byombi mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepho , u Burundi bwari bumaze igihe bwohereza ingabo rwihishwa muri ibyo bice ku nyungu zabwo bwite guhera mu mwaka ushize wa 2021 .
Ikindi gikomeje gutera amakenga abanyekongo, n’uko abayobozi b’u Burundi bohereje ingabo nyinshi muri DRCongo ,ariko zishorerana n’Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Kuri bo, ngo izi Mbonerakure ,ntago ari abasirikare b’umwuga ndetse nta nubwo bagize igisirikare cy’igihugu ,usibye kuba ari urubyiruko rw’abasivile rwitwaje intwaro ruturuka mw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ,bityo ko nta bunararibonye zifite mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Kugeza ubu kandi , haravugwa kutarebana neza hagati y’Imbonerakure n’ingabo z’u Burundi bajyanye muri DRCongo ,bitewe n’uko, imbonerakure zikomerekeye cyangwa se iziguye ku rugamba ,zidahabwa ibyo zemerewe nk’ibyo ingabo z’u Burundi zihabwa birimo kuvuzwa no guhabwa indishyi z’akababaro.
Hiyongeraho kandi, kudahabwa agahimbazamusyi bemerewe, nkako ingabo zibona bikaba byaratumye morari y’imbonerakuru isa niyasubiye hasi ,ngo kuko bumva ko Leta yabo yabatereranye, ndetse ngo bikaba bituma zishora mu bikorwa by’ubwambuzi muri Kivu y’Amajyepho.
Ku banyekongo, kuba zino Mbonerakure ziri muri DRCongo ,ni igikorwa kitubahirije amategeko mpuzamahanga ndetse gifite ikindi kintu gihatse, u Burundi budashaka kugaragaza.
Ibi kandi, ngo bikubiye mu kegeranyo cy’umuryango IDHB( Initiative de Droit Humain au Burundi) cyo muri Nyakanga 2022, cyagaragaje ko igikorwa cyo kohereza ingabo muri DRCongo cyateguwe nabi ,ndetse ko cyahitanye abasirikare benshi b’u Burundi n’Imbonerakure, byatumye nazo zirara mu baturage b’Abanyekongo mu rwego rwo kwihimura.
Bakomeza bavuga ko n’ubwo Leta yabo hamwe n’iy’u Burundi byagarageje ko ari ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo , intego nyamukuru y’u Burundi ni uguhiga no kurwanya umutwe wa Red- Tabara usanzwe urwanya ubutgetsi bw’u Burundi bityo guhashya indi mitwe yayogoje kivu y’Amajyepfo bikaba bitari mu bibaraje inshinga.
Ku rundi Ruhande abanyamurenge nabo bakomeje gusaba ko ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo zasubira iwabo, ngo kuko ntaho zitaniye na FARDC bicwa bagasahurwa ibyabo zirebera.
Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahari inkambi ikambitsemo abasirikare b’Abarundi , bavuga ko Ingabo z’u Burundi ntaho zitaniye na FARDC mu kubatererana mu gihe bakomeje kugarizwa n’ibitero by’Imitwe y’Aba-Mai Mai.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abanyamulnege mu Mujyi wa Bukavu, Jeanscohier Muhamiriza avuga ko batumva neza icyo ingabo z’u Burundi zitwa ko zaje kurwanya inyeshyamba zimaze mu misozi mireremire ya Uvira, mu gihe imitwe y’aba Mai Mai nka Biroze Bishambuke na Mai Mai Yakutumba igikomje kugaba ibitero ku bice by’Abanyamulenge batuyemo ikabasahura inka zabo abatari bake bakabiburiramo ubuzima.
akomeza avuga ko, mu gihe gikabakaba ukwezi ingabo z’u Burundi zimaze ku butaka bwa Teritwari ya Uvira mu Kivu y’Amajyepfo ,nta gitero na kimwe ziragaba ku nyeshyamba z’aba Mai Mai akaba yasabye ko zasubira iwabo ngo kuko zimaze no gufata imico nk’iya FARDC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com