Ukuri kw’ibivugwa ku mubyeyi umaze kubyara agahita afata aga Primus ngo azabone amashereka yo gutunga umwana, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku mwana ndetse nawe bikaba byamutera uburwayi burimo na Kanseri.
Muri rusange umubyeyi iyo amaze kubyara aba akeneye amasherereka menshi ngo yonse umwana, cyane ko amabwiriza y’ ubuzima avuga ko umwana agomba gutungwa n’ amashereka gusa igihe cy’ amezi atandatu nta kindi kintu ahabwa.
Prudence Kwizera wo kuri Radio Salus dukesha iyi nkuru, yaganiriye na bamwe mu babyeyi bavuga ko kugira ngo babone amashereka bagomba kunywa Primus bakibyara.
Nubwo ari ko bamwe mu ba byeyi ariko babyumva ariko Dr Ndacyayisenga uyobora ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC we siko abibona aho yagize ati ” Ni akaga gakomeye, kuba umubyeyi umaze kubyara yanywa inzoga ako kanya akibyara, haba k’ ubuzima bwe ndetse n’ ubw’umwana, kuko iyo ayose ayinywa ayisangira n’ umwana binyuze mu mashereka.”
Yakomeje avuga ko ari ibintu bibi cyane, dore ko Yaba uwo Mubyeyi aba atarakomera noneho ukamushyiriramo inzoga zishobora kumuviramo za Kanseri zo mu nda, igifu n’ ahandi
Ni ikibazo gikomeye Kandi ku mwana, kuko kuba umwana yatangira kunywa inzoga, kuva igihe nyina akimutwite, yamara no kumubyara akamwonsa inzoga, yamara no kumukuza agatangira kugenda amusomya ku nzoga.Iyi ni imigirire mibi ishaje ituruka ko abantu badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’ ingaruka z’ inzoga.
Abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko imihangayiko no kutarya indyo yuzuye ari bimwe mu bishobora gutuma umubyeyi atagira amashereka ahagije.
Bakomeza bagira inama ababyeyi bamaze kubya ko mu gihe umaze kubyara, ugomba kunywa igikoma gihagije kurya imboga n’ imbuto, kunywa amazi no Konsa umwana neza kugirango amashereka aboneke, ibyo bitakunda akajya kwa muganga agahabwa ubufasha.
Konsa umwana neza Kandi kugihe bimuha Ireme ry’ ubwenge ndetse bigatuma agira ubuzima bwiza.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.Com