Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwemeje ko ku wa Kane aribwo amabwiriza mashya y’ingendo azatangira kubahirizwa, kugira hanozwe uburyo bw’ingendo hirindwa COVID-19, hanategurwe ibiciro bishya.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yemeje ko imodoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe, naho izifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.
Ni amabwiriza akuyeho ayubahirizwaga guhera muri Gicurasi, ubwo hemezwaga ko gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe, ariko imodoka zatwaraga 50% by’abagenzi.
Icyo gihe ibiciro by’ingendo byiyongereyeho amafaranga 31.8 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali na 30. (Valium) 8 Frw ku kilometero mu ntara, kubera ko umubare w’abagenzi mu modoka wari ugabanyijwe.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yabwiye IGIHE ko amabwiriza mashya yo gutwara abagenzi ku bushobozi bwa 100% azatangira kubahirizwa ku wa Kane.
Ati “Bizatangira kubahirizwa ku wa Kane, kuko dukeneye gutanga amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo n’ibiciro bishya. Ibiciro birahinduka, ntabwo duteganya ko bisubira aho byari biri kuko n’ubundi biriya biciro byagiyeho mu ntangiriro za 2018, mu kwezi kwa gatatu twagombaga kuba twarahinduye ibiciro ariko byahuriranye n’icyorezo.”
“Imibare n‘ibiki byose byari byarakozwe, ni uko tutabishyize mu bikorwa kubera icyorezo cyahise kizamo, ariko byose tugomba kubyigaho uyu munsi uko bimeze, tukareba amabwiriza azashyirwaho kuko abantu 100% [mu modoka] bivuze ko n’amabwiriza tugomba kuyasubiramo mu kwirinda icyorezo.”
Mu mabwiriza asanzwe ni uko abantu bose bagomba kwishyura urugendo bakoresheje ikoranabuhanga, bakabanza gukaraba mbere yo kujya hategerwa imodoka kandi buri wese akaba yambaye agapfukamunwa kandi neza.
Mu gihe aya mabwiriza ariko yari ataratangazwa, hari ibigo bimwe bitwara abagenzi byazindutse bitwara abagenzi buzuye imodoka bitandukanye n’uko byari bisanzwe, hagendewe ku mabwiriza yasohotse nijoro mu byemezo by’inama y’abaminisitiri.
Nyirishema yakomeje ati “Tumaze kuvugana n’abagenzuzi, barimo kumenyesha ibigo bitwara abagenzi kugira ngo bihangane bizatangire ku wa Kane, ariko urumva hari uwazindutse abikora kubera ko itangazo ryasohotse mu ijoro.”
Ubwo inama y’abaminisitiri yafatanga ingamba nshya ku ngendo, yemeje ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RURA
Ntirandekura Dorcas