Kuri iki Cyumweru, i Luanda muri Angola hari hitezwe kubera ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari kumwe na Perezida wa Angola nk’ umuhuza wabo, ariko bikaba byasubitswe igitaraganya ntibibe bikibaye.
Ni ibiganiro byagombaga gusiga hanasinywe amasezerano yo guhosha umwuka mubi w’ intambara ihanganishije leta ya Congo n’ umutwe w’ inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’ icyo gihugu.
Icyakora mu buryo busa n’ubutunguranye byarangiye ibiganiro bisubitswe, bijyanye no kuba u Rwanda rwarafashe icyemezo cyo kutabyitabira kubera ko inama y’abaminisitiri b’ ibyo bihugu byombi yabaye tariki 14 Ukuboza 2024, ntacyo yagezeho.
Iyo nama yahuje ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC ivugwaho kuba ari yo yagombaga guharura amayira y’ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Leta ya RDC ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yasabwe birimo kuganira n’inyeshyamba za M23 no guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe w’iterabwoba FDLR.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yasohoye kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko ibyo RDC yasabwe bigamije gushaka igisubizo kirambye cya Politiki ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC agira ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu by’abaturanyi.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Gusubika iyi nama biha umwanya ibiganiro na M23 byasabwe n’umuhuza Perezida w’Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.”
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kandi ko hari ingamba Leta ya RDC isabwa gushyira mu bikorwa ititwaje u Rwanda nk’imbarutso yo kutagira icyo ikora.
Yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwitabira inama n’ibiganiro bigamije gushyiraho inzira ihamye kandi ifatika mu gukemura burundu urunturuntu rugitutumba mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi yatangaje ko intandaro yo gusubika biriya biganiro ishingiye ku kuba RDC yaranze kuganira n’abarwanyi b’umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.
Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko hejuru yo kwanga kuganira na M23, inama ya ba Perezida Kagame na Tshisekedi “ntiyari kugera ku masezerano, by’umwihariko ku byerekeye ibibazo biterwa n’abayobozi ba RDC, barimo Perezida [Tshisekedi] ushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu bufatanye bw’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC zifatanya na FARDC harimo abacanshuro b’i Burayi, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”
U Rwanda rwunzemo ko “hagomba gufatwa imyanzuro ikomeye yo gukemura ikibazo cya FDLR, hakarekwa imikino igenda igikikira.” Kinshasa ku rundi ruhande igaragaza ko u Rwanda ari rwo rwazanye ku munota wa nyuma ibyo kuganira na M23.
Itangazo Leta y’iki gihugu yasohoye rivuga ko “mu kuzana iri bwiriza rinyuranye n’ibiheruka kuganirwaho ku munota wa nyuma, birongera kugaragaza ubufasha budashidikanywaho bw’u Rwanda kuri M23, umutwe w’iterabwoba ugira uruhare rukomeye mu guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no mu bikorwa bihungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Kinshasa kandi ivuga ko ibyo u Rwanda rwakoze byadobeje ibyari bimaze kugerwaho ku ngingo z’ingenzi, harimo inyandiko yerekeye gucyura ingabo zarwo ndetse no gusenya FDLR.
RDC yongeye gutabaza amahanga iyasaba kuryoza u Rwanda kuba biriya biganiro bitabaye, ivuga ko imyitwarire yarwo “igize kutubahiriza ibyari byaramaze kumvikanwaho mu rwego rw’ibikorwa mpuzamahanga n’iby’akarere.”
RDC iravuga ko u Rwanda ari rwo rwazanye ibyo kuganira na M23, mu gihe amakuru ahari yemeza ko ku wa 30 Ugushyingo 2024 Angola, nk’umuhuza muri iki kibazo, yari yamenyesheje impande zombi ko RDC yemeye kuganira n’uriya mutwe.
U Rwanda ku rundi ruhande rugaragaza ko gusubika iyi nama bitanga amahirwe y’ibiganiro nk’uko byasabwe n’umuhuza; Perezida wa Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wafashaga mu biganiro byahuzaga M23 na RDC.
Rwandatribune.com