Uwahoze ariumukuru w’igihugu cya Afurika y’epfo yongeye gushimangira ko amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo azazanywa n’ibiganiro,gucyura impunzi no gukuraho invugo z’ivangura
Mu kiganiro Bwana Thabo Mbeki yagiranye na SABC News televiziyo ikomeye muri icyo gihugu yavuze ko abashakira igisubizo mu mbaraga za gisilikare bariguta igihe,iki kibazo kimaze imyaka 30 kiriho,aho abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abandi bauvuga ikinyarwanda bahejwe,baratotezwa bafata inzira y’ubuhungiro,ibi kandi byiyongera ku nvugo zihembera ivagura ry’amoko rikorwa n’imitwe y’inyeshyamba ikorera mu kwaha kwa Leta.
Bwana Mbeki akomeza agira ati:naganiriye na Perezida Kagame duhurira ku gitekerezo kimwe cy’uko Leta ya Congo yaganira nabariya bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda,yewe na Perezida Ramafoza narabimubwiye mwereka ko ikibazo kimaze igihe kirekire kandi ko bashaka kugikemura mu buryo butari bwo.
Bwana Mbeki asoza yasabye amahanga ndetse n’ibihugu biri mu muryango wa SADEC ndetse na EAC gushyira igitutu kuri Leta ya Congo-Kinshasa ikemera ibiganiro n’abo batavuga rumwe,hagashyirwaho gahunda yo gucyura impunzi ndetse invugo zihembera urwango ku bakongomani bavuga ikinyarwanda zigacika burundu,iyo nzira yonyine akaba ariyo izatanga umuti w’ikibazo mu buryo burambye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune