Mu gihe U Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi kuva mu mwaka wa 2019, hari bamwe mu bayobozi b’Ibigo by’Amashuri bavuga ko nubwo hari hagunda zashyizweho na Leta ndetse n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ibigo by’amashuri nabyo byagakwiye kugira umwihariko wabyo wihariye utuma abanyeshuri barushaho kumenya ububi bwa COVID-19 ndetse no kurushaho kumenya neza uburyo bwo kiyirinda dore ko muri bimwe mu bigo by’Amashuri usanga hari ibifite abana bato biga mu mashuri y’Incuke.
Mu kiganiro na Rwandatribune Umuyobozi w’ishuri rya APACOPE riherereye mu mujyi wa Kigali Bwana Indere Serge yavuze ko bo nk’ikigo cya APACOPE ubwo COVID -19 yageraga mu Rwanda bari bafite abanyeshuri bagera ku 1000 biga mu byiciro 3 aribyo: Amashuri y’Incuke, Amashuri abanza ndetse n’Amashuri yisumbuye icyiciro cya mbere (Tronc-Commun), nyuma yo kubona ko bafite umubare munini w’abanyeshuri biganjemo abakiri bato cyane batekereje uburyo bashyiraho gahunda ihoraho izajya ifasha abanyeshuri kurushaho kumenya uburyo bwo kwirinda COVID-19.
Ni gahunda bise “COVID-TIME” aho iyo abanyeshuri binjiye mu ishuri mbere yo gutangira amasomo Mwalimu afata iminota 10 yo gusobanura no kuganiriza abana uburyo bwo kwirinda COVID-19 ndetse no kumenya ububi bwayo.
Indere Serge yakomeje avuga ko iyi gahunda ya “COVID-TIME” yabafashije cyane kuko yatumye abanyeshuri barushaho kumenya ububi bwa COVID -19 n’uburyo bwo kuyirinda kuva ku mwana muto wiga mu ishuri ry’Incuke kugera kuwiga mu mashuri yisumbuye aho nta munyeshuri wa APACOPE wigeze agaragaraho ubwandu bwa COVID-19 kuva yagera mu Rwanda kugeza uyu munsi.
Yashoje asaba ibindi bigo by’Amashuri byo mu Rwanda gutekereza uburyo buhoraho bwo gufasha abanyeshuri kwirinda COVID-19 dore ko hadutse ubundi bwoko bushya bwa Omicron bwagaragaye mu Rwanda, kugira ngo igihugu n’Abanyarwanda muri rusange bazabashe gutsinda iki cyorezo burundu.
Ishuri rya APACOPE ni ishuri ryigenga ryashinzwe n’ababyeyi bishyize hamwe mu mwaka wa 1981, kuri ubu rikaba rifite Abanyeshuri mu byiciro bitatu, Incuke, Amashuri Abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’Ayisumbuye (Tronc –Commun).
Norbert Nyuzahayo