Amazina ye yose yitwa Katumba John , umunyapolitiki wavutse mu mwaka 1996, avukiye mu gace ka Ntinda . Afite imyaka 2 Gusa nibwo yabuze ababyeyi be aza kurerwa n’umuryango utuye hafi y’aka gace ahitwa Naalya –Kiwatule , mu murwa mukuru Kampala.
Ku myaka 24 y’amavuko, ni we mukandida perezida muto cyane mu myaka mu bandi bose bahataniye kuyobora Uganda. Yiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Nyuma y’amakuru ku mbuga nkoranyambaga muri uku kwezi kwa 11 yavugaga ko yasezeranyijwe akazi mu kigo cy’igihugu cy’indangamuntu (NIRA) igihe cyose yakwemera gukuramo Kandidatire ye , yihutiye kubihakana avuga ko ibyo ari ibinyoma.
Ikigo cy’indangamuntu cya Uganda NIRA bivugwako yari yemerewemo akazi nacyo cyanyomoje aya amakuru kivuga ko uyu musore yari yagiye kuri bimwe mu biro byacyo kuko yataye indangamuntu agasaba guhabwa iyindi.
The Independent yanditse ko ku munsi atangazwa nk’umukandida yatangaje abantu ubwo yagera aho akanama k’amatora katangarije abakandida yitwaje amashilingi miliyoni 20 asabwa abakandida, avuga ko nta kundi yari kubigenza kuko nta nimero y’umusoro(TIN Number) agira, bikaba byari byamunaniye kuyanyuza kuri banki nkuko itegeko ryabisabaga.
Kuri uwo munsi kandi, imodoka yari yakodesheje ngo ihamugeze yaratobotse, biba ngombwa ko yiruka urw’amaguru ajya kuri ako kanama k’amatora ndetse ngo yanahagereye igihe .
Agashya Katumba John aheruka kugaragaramo ni aho yari yagiye kwiyamamariza mu gace ka Iganga ko mu karere ka Jinja, abapolisi bashatse kumubuza ibikorwa bye, yicara mu muhanda rwagati ababwira ko aremera imodoka zikamugonga aho kwangirwa kwiyamamaza.
Kugeza ubu abantu benshi babona Nyakubahwa Katumba John nk’ umunyarwenya uhambaye. Agira icyo avuga kubyo avugwaho ko ari umunyarwenya atari umunyapolitiki, Katumba yagize ati”Nta kuntu umuntu yabona miliyoni 20 zisabwa umukandida , akongeraho kuzenguruka Uganda yose yiyamamza ngo nurangiza umwite umunyarwenya”
Mubyo yasezeranije abanya Uganda natorerwa kuba Perezida yavuze ko mu buyobozi bwa Uganda hari imyanya irimo ubusa, aho yanakanguriye abakobwa b’ingaragu kumutora ku bwinshi kuko aribo barimo uzaba umufasha we igihe azaba atsinze amatora cyane ko kugeza ubu akiri ingaragu.
Katumba John ni umushomeri ukirangiza muri Kaminuza ya Makerere uyu mwaka. Aho aramutse atorewe kuyobora Uganda yaba aciye agahigo ko kuba Perezida ukiri muto mu karere no muri Afurika muri rusange.
Ildephonse Dusabe