Josina Muthemba Machel yavutse ku ya 10 Kanama 1945 i Vilanculos, Inhambane, muri Mozambike. Yibukwa nk’umurwanyi w’impinduramatwara mu rugamba rwo kubohoza Mozambike kuri Porutugali.
Machel, yashoboye kumenya uko igihugu cyari gihagaze hagati y’abaturage ba Mozambike ndetse n’abakoroni b’abanya polotigali.Afite imyaka 13, Machel yinjiye muri NESAM yari itsinda ryabanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye muri Mozambike. Intego ya NESAM yari iyo kwimakaza imyumvire myiza y’umuco n’uburere bwa politiki mu banyeshuri ba Mozambike.
Abakoloni b’Abanyaportigale kubera ko bashakaga guhanagura amateka n’umuco kavukire by’igihugu muri icyo gihe amatsinda menshi yashizweho mu gihugu kugirango arwanye iyo myumvire. Abapolisi ba Porutugali bakurikiraniraga hafi ayo matsinda.
Nyuma Machel yanze buruse yatanzwe n’ishuri ry’Ubusuwisi kugira ngo agume mu gihugu cye kandi agira uruhare mu rugamba rwo kubohora Mozambike. Yinjiye muri FRELIMO (Mozambique Liberation Front) ifite icyicaro muri Tanzaniya.
Yafunzwe amezi 5 agerageza bwa mbere kwambuka umupaka ariko abapolisi n’abasirikare ba portigali bakamubona bakamushyira muri gereza. Ariko ntiyacitse intege kuko yakomeje kugerageza kwambuka
hamwe n’abanyeshuri benshi nabo batashakaga ubutegetsi bw’abakoroni nuko baza kubigeraho.
Aho niho yakoreye imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi 3 mbere yo kuba umuyobozi w’ishami ry’abagore mu ishami rya FRELIMO rishinzwe umubano mpuzamahanga afite imyaka 24.
Machel yari yakoze urugendo rw’ibirometero byinshi avugana n’amatsinda atandukanye y’abagore ku bijyanye n’umuco kavukire, uburenganzira bw’umugore, uburinganire, uruhare rw’umugore mu buzima bwa politiki, ubukungu n’imibereho myiza. Yateje imbere kandi ibigo byita ku bana no gufasha abana gufasha urubyiruko. Benshi muri bo wasangaga badafite imiryango nyuma y’intambara yo guharanira ubwigenge bwa Mozambike yatangiye mu 1964.
Machel kandi yavuganaga n’abagore ku kamaro ko kohereza abakobwa ku ishuri kandi ashyigikira uburezi bwabo.
Machel yapfuye ku ya 7 Mata 1975 azize kanseri y’umwijima. Mbere yo kugira amahirwe yo kubona Mozambique amaherezo yabonye ubwigenge muri Porutugali mu 1971. Isabukuru ya mbere nyuma y’urupfu rwe, yatangajwe nk’umunsi w’abagore ku ya 7 Mata mu rwego rwo kubahiriza ibitambo yatanze kugira ngo yigenga kuva muri Mozambike.
Ni ngombwa kubaha abitanze kubwabo kandi bakaduha inzira y’ejo hazaza.
D’après Accueil/Afrique
Tuyisingize Nazard