Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe, abasirikare n’abajandarume bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.
Uyu munsi kandi ni na bwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli Baobab.
Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération ni cyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi Jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.
Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye
Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.
Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.
Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Abatutsi birwanyeho iminsi itanu (9 Mata-14 Mata), hishwe Abatutsi barenga 12000.
Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri Perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza kuri Paruwasi katolika ya Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.
SRC:CNLG