Umugabo w’imyaka 28 wo mu Mujyi wa Moscow aherutse gushyikiriza Polisi ikirego cy’umugore basohokanye bwa mbere mu rwego rwo kurambagizanya, bakajya gusangira muri Resitora iri ahitwa Mira Avenue mu Mujyi wa Moscow, yarangiza akanga ko bafatanya kwishyura fagitire.
Uwo mugabo yavuze ko uwo mugore bari basohokanye bwa mbere, bamenyaniye kuri interineti, ubwo bakaba bari bagiye gusangira bwa mbere kugira ngo barusheho kumenyana nk’abantu bakundana, yarangiza akanga ko bafatanya kwishyura fagitire yari 16.000 by’Amarubure ‘rubles’ (amadolari ya amerika 165), ni ukuvuga asaga gato ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Gusangira kwabo ngo byagenze neza rwose, ariko bazanye fagitire nibwo ibintu byose byahindutse, kuko umugabo yasabye ko bafatanya kwishyura fagitire ku buryo bungana, umugore arabyanga, avuga k umugabo ari we wakomeje gutumiza ibintu byinshi byo kurya no kunywa, bityo ko agomba kwishyura fagitire yose wenyine.
Nyuma yo gutongana mu minota mikeya ku kibazo cyo kwishyura fagitire, bivugwa ko uwo mugore yahise ahaguruka akisohokera akagenda, agasiga uwo mugabo arwana no kwishyura iyo fagitire. Gusa na we akiva aho, ngo yahise yerekeza kuri Polisi gutanga ikirego, arega uwo mugore.
Icyakora umwanzuro Polisi yatanze kuri icyo kibazo ntiwahise umenyekana nk’uko ibitangazamakuru byashyize hanze iyi nkuru bibivuga.
Nkurunziza Freddy