Ishami ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe rishinzwe ubuzima rirahamagarira ibihugu byose bize uyu muryango gutanga umusanzu mu kigo nyafurika gishinzwe gutsura ubuziranenge bw’imiti kudira ngo iki kigega kibashe gukora neza.
Komiseri ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Minata Samate yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama y’ikigo nyafurika gishinzwe gutsura ubuziranenge bw’imiti, African Medecines Agency. Ni inama ya kabiri idasanzwe y’iki kigo ibera i Kigali ikazamara iminsi 2.
Amb. Samate avuga ko nubwo iki kigo kizakenera inkunga y’abandi bafatanyabikorwa, ibihugu bya Afurika ari byo muterankunga wa mbere w’iki kigo bityo ko bigomba gufata iya mbere bigatanga amafaranga gikeneye kugirango kibashe kuzuza inshingano zacyo.
Ku ikubitiro muri iyi nama, harasuzumwa ishyirwaho ry’ubuyobozi bw’iki kigo harimo inama y’ubutegetsi ndetse n’inshingano z’umuyobozi mukuru.
Iyi nama ibereye mu Rwanda nyuma y’icyumweru Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe usinye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kwakira icyicaro cy’icyo kigo i Kigali.