Leta zunze ubumwe z’Amerika, Arabia Saoudite n’Ubwongereza basohoye inyandiko bahuriyeho ejo ku wa gatatu ivuga ko ishyigikiye Sudani “irangwa na demokarasi n’amahoro”.
Abasirikali bahiritse ubutegetsi bwa gisivili muri icyo gihugu taliki ya 25 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka.
Muri iyo nyandiko yasohowe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ibyo bihugu byise itsinda ryabyo “QUAD for Sudan” byavuze ko bishyigikiye ko ubutegetsi bw’igihugu n’inzego za leta muri Sudani bisubira mu maboko y’abasivili bihamagarira impande zombi kujya mu biganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano icyo gihugu.
Igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Sudani hashize ibyumweru hari ukutumvikana hagati y’abategetsi ba gisirikare n’abasivili muri leta y’inzibacyuho. Ibyo byasubije inyuma gahunda y’imiyoborere myiza yari yatangiye muri iki gihugu kuva Omar al Bashir ahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 2019.
Umukuru w’igisirikare muri Sudani Abdel-Fattah al-Burhan we yavuze ko guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho byari ngombwa mu rwego rwo kwirinda intambara.
Uwineza Adeline