Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) yafashe icyemezo cyo kutemerera abaturuka mu bihugu birimo u Rwanda, mu Burundi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kwinjira muri iki gihugu guhera kuri uyu wa 29 Mutarama 2021.
Iki guverinoma yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ubwandu bw’icyorezo gishya cya Coronavirus cyabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo.
Guhera saa saba z’amanywa mu Bwongereza (GMT+00), nta mugenzi uturuka muri ibi bihugu werererwa kwinjira muri iki gihugu, ndetse n’abakatishije amatike y’indege yo kujyayo mu minsi 10 ishize ntabwo bemerewe.
Biteganyijwe kandi ko kuva kuri iyi saha, ingendo z’indege zijya n’iziva muri Reta zunze ubumwe z’Abarabu(UAE), zihagarikwa.
Gusa abaturage b’u Bwongereza, Ireland n’ikindi gihugu gifite abaturage bemerewe gutura mu Bwongereza bo bemerewe kujyayo baturutse muri ibi bihugu bitatu, ariko bakabanza kuba mu kato k’iminsi 10 bari kumwe n’imiryango yabo, bakazagasohokamo bigaragaye ko nta bwandu bafite nyuma yo gupimwa.
Guverinoma y’u Bwongereza yabujije abaturuka muri ibi bihugu bitatu kujyayo ibitewe n’impungenge z’uko ubu bwandu bushya bwa Coronavirus nabyo bushobora kubigaragaramo.
Nubwou Rwanda rwashyizwe kuri uru rutonde arko mu Rwanda nta muntu numwe uragaragaraho ubwandu bwa Coronavirusi nshyashya nkuko izego z’ubuzima mu Rwanda zibyemeza.
Coronavirus erega ikibi cyayo ntabwo ari uko izahaza cyangwa ikaba ishobora no kwica uwayanduye gusa,ahubwo ni n’igikoresho gishobora kwifashishwa abanyapolitike muri cishwaha,kwibasira abantu bagakenesha mu gihe hari abandi bahabwa urubuga rwo gukora.
Niba ubwongereza bwa dushyize mu kato kandi nta bwandu bushya dufite,urumva nta kindi kibyihishese inyuma? Iyaba twasenyeraga umugozi umwe twakageze kuri byinshi tutitaye ku bihugu byanze ko tubyinjiramo kubera baringa!