Maroc igihugu gikeneye ubufasha butandukanye bwo gutabara abagwiriwe n’amazu bitewe n’umutingito, wabaye mu majyaruguru y’igihugu cya Maroc, ibihugu bitandukanye byiyemeje gutanga ubwo bufasha burimo kujya gufasha gushakisha abagwiriwe n’amazu, gutannga ubuvuzi n’ibindi.
Ni umutingito wabaye ku wa 8 Nzeri 2023,uwo mwanya abagera ku 2000 bahise bahaburira ubuzima, ariko uko iminsi ikomeje kwicuma abapfa bari kugenda biyongera , uyu munsi abamaze gupfa ni 2122 naho abakomeretse ni 2421, ariko haracyari ababuriwe irengero bikekwa ko bakiri mu nsi y’ibikuta by’[amazu.
Ibihugu byinshi byiyemeje gufatanya na Maroc mu kababaro barimo batewe n’yu mutingito ukomeye wari ku kigero cya 6,8 . ibihugu byiteguye gutanga ubutabazi birimo, Amerika, Turikiya, Ubufaransa, Espagne , Qatar, Ubwongereza, n’umuryango mpuzamahanga mu butabazi Caroline Holt.
Abagwiriwe n’amazu baracyashakishwa
Amerika yavuze ko yiteguye gutabara Maroc mu gihe cyose, ndetse ko yiteguye kohereza itsinda ry’abatabara Maroc mu gushakisha abagwiriwe n’amazu bitewe n’umutingito.
Turikiya yavuze ko yiteguye gutanga ubutabazi kuri Maroc igihe cyose iyitabaje, dore ko nayo izi umubabaro uterwa n’umutingito kuko nabo muri Gashyantare uyu mwaka umutingito wabatwaye abantu bagera kuri 50,000.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko nk’ Abafaransa biteguye gutanga ubutabazi kuri Maroc ndetse ko yiteguye gusohora amafaranga n’amatsinda yabatabazi bizafasha , Maroc mu gushaka abakiri munsi y’ibyaguye kubera umutingito wabaye.
Espagne na Qatar bakiriye ubusabe bwa Maroc, ndetse ku munsi w’ejo ku ya 10 Nzeri bohereje imbwa zo kubafasha gushaka abakiri mubyahirimye, aho bivugwa ko ubu ziri mu byaro byo mu misozi miremire ya Atlas.
Ubwongereza nabwo bwemeye ubusabe bwa Maroc ko igiye kohereza amatsinda akora ubutabazi bwihuse , itsinda ry’abaganga, ibikoresho byo kubafasha , ndetse n’imbwa zo kubafasha gushakisha abagwiriwe n’mutingito .
Umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi, Caroline Holt nawo watangarije Reuters ko mu minsi 2 cyangwa 3 ugomba gufasha Maroc mu gushakisha abaheze mu byasenywe n’umutingito.
Niyonkuru Florentine