Nyuma y’uko ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Nijeri bakuyemo akabo karenge, Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afrika y’u Burengerazuba (CEDEAO) bateranye ukubiri, aho bamwe bahuye ukwabo abandi na bo barimo Tchad na Gineya bahura ukwabo.
Iki kikaba ikimenyetso simusiga cy’uko uyu muryango wa Afrika y’u Burengerazuba muri iki gihe wacitsemo ibice, kuko wakiriye inama ebyiri z’abakuru b’ibihugu by’ uyu muryango zitandukanye mu mpera z’iki Cyumweru turimo dusoza.
Imwe yakiriwe na Nijeri ihuza abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Sahel biyobowe n’abasirikare, ikurikirwa n’indi izakirwa na Nijeriya yo ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’Afrika y’u Burengerazuba (CEDEAO).
Inama yabereye i Niameye ku munsi w’ejo hashize kuwa Gatandatu niyo nama ya mbere yateranye mu rwego rw’umuryango mushya w’abagize ihuriro ry’ abakuru b’ibihugu by’ uyu muryango bashyizeho witwa Alliance of Sahel States(AES).
Mali, Burkina Faso na Nijeri nabo bashyizeho amasezerano yo gutabarana mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize batangaza ko basezeye mu muryango wa CEDEAO.
Imwe mu mpamvu zabateye gusezera n’uko bavuga ko u Bufaransa bwifatiye ako karere kandi budatanga ubufasha buhagije bwo kurwanya abajihadiste, aho bakimara muva muri CEDEAO bahise birukana ingabo z’u Bufaransa zari mu bihugu byabo zivuga ko zazanywe no kurwanya umutwe w’iterabwoba w’ abajihadiste.
Inama ya CEDEAO yo muri Nijeriya yo izaganira ku buryo ibihugu bihuriye muri uyu muryango bikwiye kwitwara ku byawuvuyemo bigashinga umuryango mushya witwa Alliance of Sahel States(AES).
Rwandatribune.com